RFL
Kigali

Bimenyimana Caleb yagarutse mu kibuga gufatanya na Rayon Sports kwitegura imikino y’Agaciro Development Fund-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/09/2017 15:04
4

Bimenyimana Bonfils Caleb rutahizamu mushya mu ikipe ya Rayon Sports yagarutse mu kibuga gufatanya n’abandi kwitegura imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund izatangira kuwa 9-16 Nzeli 2017. Uyu musore yagarutse nyuma y’imvune yagize ku mukino wa gishuti batsinzwemo na Villa SC igitego 1-0.

Kuwa 2 Nzeli 2017 ni bwo Rayon Sports yatsindwaga na Villa SC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti bakiniraga kuri sitade ya Kigali. Muri uyu mukino niho Bimenyimana Bonfils bita Caleb yagiriye ikibazo cy’imvune ariko kuri ubu yemeza ko ameze neza ndetse ko umukino bafitanye na Police FC kuri uyu wa Gatandatu yiteguye kuwukina mu gihe Karekezi Olivier yamugirira icyizere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeli 2017 ku kibuga cya Mumena, Bimenyimana yavuze ko ahagaze neza kandi ko yiteguye guhangana ashaka umusaruro.

“Ndumva meze neza nubwo bitaraba ijana ku ijana nk’uko mbyifuza. Umutoza ni we bizaturukaho kuba yanshyira mu kibuga cyangwa atazanshyiramo. Ubuzima bumeze neza muri Rayon Sports kuko icyamfashije hari abakinnyi bagenzi banjye b’Abarundi turakinana n’i Burundi twaranakinanye bityo rero byaramfashije kwisanga mu ikipe”. Bimenyimana Bonfils.

Bimenyimana Bonfils Khaleb yemeza ko ameze neza nubwo bitaraba 100%

Bimenyimana Bonfils Khaleb yemeza ko ameze neza nubwo bitaraba 100%

Bimenyimana avuga ko kuba yarakiniye ikipe nka Vital’O igira abafana benshi i Burundi bizamworohera cyane kuba atagira igitutu cyo kwitwara neza kuko yamenyereye gukina mu makipe afite abafana.

Mu ikipe y’abakinnyi bakoze imyitozo kuri uyu wa Kane harimo Ngirinshuti Mwemere wahoze muri FC Bugesera na Ndikumana Bodo wakiniraga ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, abakinnyi bari kwigaragaza ngo barebe ko bashimwa n’umutoza Karekezi Olivier bityo babe babona amasezerano muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona.

Mwemere Ngirinshuti  mu myitozo ya Rayon Sports

Mwemere Ngirinshuti mu myitozo ya Rayon Sports

Ndikumana Bodo waciye muri Rayon Sports, Etincelles FC na Espoir FC ubu yagarutse

Ndikumana Bodo waciye muri Rayon Sports, Etincelles FC na Espoir FC ubu yagarutse

Bimenyimana Bonfils Khaleb mu myitozo

Bimenyimana Bonfils Khaleb mu myitozo 

Alhassane Tamboura undi rutahizamu wa Rayon Sports

Alhassane Tamboura undi rutahizamu wa Rayon Sports

Usengimana Faustin ubu ni myugariro wa Rayon Sports

Usengimana Faustin wa APR FC

Usengimana Faustin ubu ni myugariro wa Rayon Sports

Kwizera Pierrot ashaka aho yacikira Muhire Kevin

Kwizera Pierrot ashaka aho yacikira Muhire Kevin

Yannick Mukunzi umukinnyi mushya cyane muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi umukinnyi mushya cyane muri Rayon Sports

Ni imyitozo irimo akazi gakomeye cyane hagati mu kibuga

Ni imyitozo irimo akazi gakomeye cyane hagati mu kibuga

Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bagomba kwishakamo uzakinana na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga

Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bagomba kwishakamo uzakinana na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga

Mwemere Ngirinshuti

Mwemere Ngirinshuti 

Mugabo Gabriel ukina mu mutima w'ubwugarizi

Mugabo Gabriel ukina mu mutima w'ubwugarizi 

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri Rayon Sports

Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri Rayon Sports

Nova Bayama  imbere ya Rutanga Eric

Nova Bayama imbere ya Rutanga Eric

Nyandwi Saddam acenga Manishimwe Djabel

Nyandwi Saddam acenga Manishimwe Djabel 

Nyandwi Saddam umwe mu bakinnyi bafite "Formes" muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam umwe mu bakinnyi bafite "Formes" muri Rayon Sports

Nyandwi Saddam wa Rayon Sports

Manishimwe Djabel ku mupira

Manishimwe Djabel ku mupira

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Nabil bivugwa ko yasinye imyaka itanu muri Rayon Sports

Nabil bivugwa ko yasinye imyaka itanu muri Rayon Sports

Nahimana Shassir

Nahimana Shassir ariteguye 

Mutsinzi  Ange Jimmy

Mutsinzi  Ange Jimmy

Mutuyimana Evariste

Mutuyimana Evariste 

Kwizera Pierrot umukinnyi ndenderwaho muri Rayon Sports

Kwizera Pierrot umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports

Mugisha Gilbert akina aca ku ruhande rw'ibumoso

Mugisha Gilbert akina aca ku ruhande rw'ibumoso

Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi nyuma y'imyitozo

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/Inyarwanda.com

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi6 years ago
    Nimutubwire: Nabil yavuye muyihe equipe, ikindi se akina kuwuhe mwanya mukibuga?
  • Schadrack 6 years ago
    muraho bakunzi bagikundi nshuti zakadasohoka nonese uwo mwana witwa Nabil ngo wasinye imyaka itanu ntawaturusha amateka ye ngo ayadusangize
  • schadrack6 years ago
    Muraho bakunzi bagikundiro inshuti zakadasohoka nonese uwaturusha uwo mwana witwa Nabil ngo wasinye imyaka Itanu mwaduhaye amatekaye
  • Se 76 years ago
    Murakoze cyane nari nabuze aho nkura amakuru imyitozo ndabona morale iri hejuru kdi twiteguye gutwara igikombe tubari inyuma avec courage.RAYON YACU,IKIPE YACU

Inyarwanda BACKGROUND