Bimenyimana Bonfils Caleb rutahizamu mushya mu ikipe ya Rayon Sports yagarutse mu kibuga gufatanya n’abandi kwitegura imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund izatangira kuwa 9-16 Nzeli 2017. Uyu musore yagarutse nyuma y’imvune yagize ku mukino wa gishuti batsinzwemo na Villa SC igitego 1-0.
Kuwa 2 Nzeli 2017 ni bwo Rayon Sports yatsindwaga na Villa SC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti bakiniraga kuri sitade ya Kigali. Muri uyu mukino niho Bimenyimana Bonfils bita Caleb yagiriye ikibazo cy’imvune ariko kuri ubu yemeza ko ameze neza ndetse ko umukino bafitanye na Police FC kuri uyu wa Gatandatu yiteguye kuwukina mu gihe Karekezi Olivier yamugirira icyizere.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nzeli 2017 ku kibuga cya Mumena, Bimenyimana yavuze ko ahagaze neza kandi ko yiteguye guhangana ashaka umusaruro.
“Ndumva meze neza nubwo bitaraba ijana ku ijana nk’uko mbyifuza. Umutoza ni we bizaturukaho kuba yanshyira mu kibuga cyangwa atazanshyiramo. Ubuzima bumeze neza muri Rayon Sports kuko icyamfashije hari abakinnyi bagenzi banjye b’Abarundi turakinana n’i Burundi twaranakinanye bityo rero byaramfashije kwisanga mu ikipe”. Bimenyimana Bonfils.
Bimenyimana Bonfils Khaleb yemeza ko ameze neza nubwo bitaraba 100%
Bimenyimana avuga ko kuba yarakiniye ikipe nka Vital’O igira abafana benshi i Burundi bizamworohera cyane kuba atagira igitutu cyo kwitwara neza kuko yamenyereye gukina mu makipe afite abafana.
Mu ikipe y’abakinnyi bakoze imyitozo kuri uyu wa Kane harimo Ngirinshuti Mwemere wahoze muri FC Bugesera na Ndikumana Bodo wakiniraga ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, abakinnyi bari kwigaragaza ngo barebe ko bashimwa n’umutoza Karekezi Olivier bityo babe babona amasezerano muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona.
Mwemere Ngirinshuti mu myitozo ya Rayon Sports
Ndikumana Bodo waciye muri Rayon Sports, Etincelles FC na Espoir FC ubu yagarutse
Bimenyimana Bonfils Khaleb mu myitozo
Alhassane Tamboura undi rutahizamu wa Rayon Sports
Usengimana Faustin ubu ni myugariro wa Rayon Sports
Kwizera Pierrot ashaka aho yacikira Muhire Kevin
Yannick Mukunzi umukinnyi mushya cyane muri Rayon Sports
Ni imyitozo irimo akazi gakomeye cyane hagati mu kibuga
Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu bagomba kwishakamo uzakinana na Kwizera Pierrot hagati mu kibuga
Mwemere Ngirinshuti
Mugabo Gabriel ukina mu mutima w'ubwugarizi
Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri Rayon Sports
Nova Bayama imbere ya Rutanga Eric
Nyandwi Saddam acenga Manishimwe Djabel
Nyandwi Saddam umwe mu bakinnyi bafite "Formes" muri Rayon Sports
Manishimwe Djabel ku mupira
Abafana ba Rayon Sports
Nabil bivugwa ko yasinye imyaka itanu muri Rayon Sports
Nahimana Shassir ariteguye
Mutsinzi Ange Jimmy
Mutuyimana Evariste
Kwizera Pierrot umukinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports
Mugisha Gilbert akina aca ku ruhande rw'ibumoso
Yannick Mukunzi nyuma y'imyitozo
Imyitozo irangiye
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO