RFL
Kigali

Bimenyimana avuga ko umunyezamu wa Enyimba SC yavumbuye uko ahagarara mu izamu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2018 13:31
0


Bimenyimana Bonfils Caleb umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Rayon Sports ndetse baba bitezweho igitego muri buri mukino, avuga ko kuba bagiye gusura Enyimba SC bafite icyizere cyo kuba bayitsindira i Aba muri Nigeria kuko we ubwe yamaze kuvumbura uko Theophilus Afelokhai umunyezamu wayo akina.



Byari mu kiganiro Bimenyimana Bonfils yagiranye n’abanyamakuru mbere yuko Rayon Sports yurira indege, avuga ko afite ibyiringiro byinshi by’uko bagomba gukura intsinzi hanze y’u Rwanda kandi ko Enyimba SC atari ikipe ikanganye kurusha Rayon Sports.

“Nubwo umukino wa mbere bitagenze neza, umunyezamu wabo bavuga ko akomeye ariko nabashije kumwiga. Narebye umukino wose twakinnye ndi njyenyine, bimpa gukora cyane mu myitozo ndeba uburyo tugiye gushaka intsinzi. Icyizere kirahari kandi nta gitutu dufite kuko Enyimba ni ikipe nk’izindi zisanzwe, tuzakina umupira kuko haburana babiri hagatsinda uwe”. Bimenyimana

Bimenyimana utarahiriwe n’impera za shampiyona bitewe n’ibura ry’ibitego. Gusa yaje gusa naho agaruye ubuyanja ubwo yatsindaga Gormahia FC igitego i Nairobi bityo Rayon Sports ikahakura intsinzi y’ibitego 2-1.

Nyuma uyu musore uvuga mu gihugu cy’u Burundi, yaje gukomerezaho atsinda igitego kimwe rukumbi cyatandukanyije Rayon Sports na Yanga SC i Kigali banabona itike ya ¼ cy’irangiza.

Bimenyimana Bonfils  Caleb aba ashaka ibitego

Bimenyimana Bonfils  Caleb aba ashaka ibitego  mu buryo bwose bushoboka

Kuri ubu Bimenyimana avuga ko uku kuzamuka kwe abicyesha kuba yaricaye akitecyerezaho agasanga agomba gukoresha imbaraga zirenze izo yakoreshaga akigera muri Rayon Sports.

“Ikintu cyahindutse ni ugukora cyane ku giti cyane no kumvira umutoza. Gusa n’ubushize narakoraga ariko ntibitange umusaruroariko ubu byaje kumpira mbona biraje”. Bimenyimana

Bimenyimana Bonfils yagiye ahusha ibitego ubwo Rayon Sports yakinaga na Enyimba i Kigali

Bimenyimana Bonfils yagiye ahusha ibitego ubwo Rayon Sports yakinaga na Enyimba i Kigali

Bimenyimana Bonfils  avuga ko ibitego yahushije byatumye yongera kwiga uko azabigenza

Bimenyimana Bonfils  avuga ko ibitego yahushije byatumye yongera kwiga uko azabigenza

Kugira ngo Rayon Sports ikomeze birayisaba gutsinda umukino cyangwa ikanganya ibitego ibyo ari byo byose hatarimo 0-0 kuko bahita batera penaliti.Umukino ubanza wabereye i Kigali kuwa 16 Nzeli 2018 amakipe yombi yanganyije 0-0 mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018.

Abakinnyi 19 ba Rayon Sports bari mu itsinda ry’abantu 40 bagiye muri Nigeria ku nyungu za Rayon Sports barimo; Bashunga Abouba (GK, 30), Eric Rutanga Alba 3, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Nyandwi Saddam 16, Muhire Kevin 8, Bimenyimana Bonfils Caleb 7, Donkor Prosper Kuka 22, Niyonzima Olivier Sefu 21, Yassin Mugume 18, Christ Mbondy 9, Mugisha Francois Master 25, Irambona Eric Gisa 17, Ndayisenga Kassim 29, Nova Bayama 24, Mugisha Gilbert 12, Manishimwe Djabel 28, Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry (C,4) na Rwatubyaye Abdul 26.

Ndayisenga Kassim (Ibumoso) na Niyonzima Olivier Sefu (Iburyo)

Rayon Sports yahagurutse i Kigali mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 20 Nzeli 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND