Ikipe ya APR FC yasaruye amanota atatu ku ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.
Ni ibitegio byaje bitinze kuko icya mbere cyabonetse ku munota wa 84’ gitsinzwe na myugariro Nsabimana Aimable nyuma y’akavuyo katurutse kuri coup Franc yatewe na Muhadjili Hakizimana bikaza gutuma aburagarira ba Kiyovu barenza umupira. APR FC yahise ibona amahirwe yo gutera korunero ebyiri zikurikiranye zaje kuvamo amahirwe y’igitego.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ngabo Albert wari kapiteni nyuma yo gutera gutera umupira aturuka ibumoso, umupira ukaboneza mu rucundura rwa Nzeyurwanda Djihad wari mu izamu rya Kiyovu Sport.
Muri uyu mukino wamaze iminota 83’ amakipe yafunganye, APR FC yakoreyemo amakosa 11 yatumye Kiyovu Sport itera imipira y’imiterekano. Kiyovu Sport yakoze amakosa icyenda (9).
APR FC kandi yabonye koruneri esheshatu (6) kuri imwe (1) ya Kiyovu Sport.
Amakosa APR FC yakoze, yaje kubyara ikarita y’umuhondo yahawe Benedata Janvier ku munota wa 34’, byari ku ikosa yakoreye kuri Nizeyimana Djuma wahise anava mu kibuga agasimburwa na Karimpundu Abdulkalim nawe waje gusimburwa ku munota wa 86’ hakinjira Nizeyimana Jean Claude.
Twizeyimana Martin yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 63’ nyuma yo kuba yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 60’ asimbuye Isaac Muganza wagize ikibazo cy’imvune mu mavi ye yombi.
Ku ruhande rwa APR FC, Nkizingabo Fiston yasimbuwe na Tuyishime Eric ku munota wa 58’, Bizimana Djihad asimbura Twizerimana Onesme ku munota wa 78’ w’umukino bongejeho iminota ine (4’). Sekamana Maxime yasimbuye Sibomana Patrick Pappy.
APR FC iraguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 50 mu mikino 24 inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 mu mikino 22.
Ikipe ya Police FC iraguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 47 kuko AS Kigali yatsinzwe na Kirehe FC igitego 1-0.
Pepinieres FC ikomeje kujya ahabi kuko yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino wakiniwe ku Ruyenzi. Espoir FC yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 32. Gicumbi FC yatsinzwe ibitego 3-1 na Bugesera FC.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Mvuyekure Emmery (GK), Ngabo Albert (C), Rugiwro Herve, Mukunzi Yannick, Nsabimana Aimable, Nkizingabio Fiston, Sibomana Patrick, Twizerimana Onesme, Benedata Janvier, Hakizimana Muhadjili na Hakizimana Miuhadjili.
SC Kiyovu: Nzeyurwanda Djihad (GK), Mukamba Namasombwa (C), Karera Hassan, Yamini Salumu, Ngarambe Ibrahim, Niyitegeka Idrissa, Rugamba Jean Baptiste, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Muganza Issac na Ibrahim Coulibary.
Dore uko imikino yose yagenze:
*APR FC 2-0 Kiyovu Sports
*Amagaju FC 1-1 Sunrise FC
*Bugesera FC 3-1 Gicumbi FC
*Pepiniere FC 0-2 Espoir FC
*Kirehe FC 1-0 AS Kigali
*Etincelles FC 0-0 Police FC
Nsabimana Aimable ahagurutsa abafana nyuma yo kubabonera igitego
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego bonewe na Nsabimana Aimable
Myugariro Nsabimana Aimable
Ngabo Albert niwe watsindiye APR FC igitego cy'umutekano
Sekamana Maxime (17) agorana na Rugamba Jean patiste wa Kiyovu Sport
Twizerimana Onesme hagati na karera Hassan na Yamini Salumu bamugose
Hakizimana Muhadjili azenguruka Karera Hassan
Twizerimana Onesme amaze kuruha yasimbuwe na Bizimana Djihad
Karera Hassan yagoye Twizerimana Onesme
Jimmy Mulisa abwira umusifuzi ko ari kumwiba
Sibomana Patrick Pappy arinda umupira
Abakinnyi ku mupira rwabuze gica
Yamini Salum wa Kiyovu Sport ahangana na Sibomana Patrick
Kalisa Adolphe Camarada SG APR FC yerekana uko abakinnyi bakagombye guhagarara ubwo igitego cyari cyabuze
Antoine Hey umutoza w'Amavubi yari ku kibuga
Niyitegeka Idrissa aganiriza Mukamba Namasombwa wari kapiteni
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba Kiyovu Sport basenga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abasifuzi b'umukino
Nkezingabo Fiston asatira abakinnyi ba Kiyovu Sport bakamwima inzira
Imbere y'izamu byakomeye
Ngarambe Ibrahim aryama kugira ngo atabare
Abafana
Niyitegeka Idrissa wa Kiyovu Sport arwana no guhagarika Hakizimana Muhadjili
Nizeyimana Djuma imbere ya Nsabimana Aimable wa APR FC
Benedata Janvier wahoze akinira Kiyovu Sport hano yavunaga Nizeyimana Djuma
Nizeyimana Djuma ajyanwa hanze
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO