RFL
Kigali

Bigoranye APR FC yasaruye amanota atatu kuri Kiyovu Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/04/2017 20:22
0

Ikipe ya APR FC yasaruye amanota atatu ku ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

Ni ibitegio byaje bitinze kuko icya mbere cyabonetse ku munota wa 84’ gitsinzwe na myugariro Nsabimana Aimable nyuma y’akavuyo katurutse kuri coup Franc yatewe na Muhadjili Hakizimana bikaza gutuma aburagarira ba Kiyovu barenza umupira. APR FC yahise ibona amahirwe yo gutera korunero ebyiri zikurikiranye zaje kuvamo amahirwe y’igitego.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ngabo Albert wari kapiteni nyuma yo gutera gutera umupira aturuka ibumoso, umupira ukaboneza mu rucundura rwa Nzeyurwanda Djihad wari mu izamu rya Kiyovu Sport.

Muri uyu mukino wamaze iminota 83’ amakipe yafunganye, APR FC yakoreyemo amakosa 11 yatumye Kiyovu Sport itera imipira y’imiterekano. Kiyovu Sport yakoze amakosa icyenda (9).

APR FC kandi yabonye koruneri esheshatu (6) kuri imwe (1) ya Kiyovu Sport.

Amakosa APR FC yakoze, yaje kubyara ikarita y’umuhondo yahawe Benedata Janvier ku munota wa 34’, byari ku ikosa yakoreye kuri Nizeyimana Djuma wahise anava mu kibuga agasimburwa na Karimpundu Abdulkalim nawe waje gusimburwa ku munota wa 86’ hakinjira Nizeyimana Jean Claude.

Twizeyimana Martin yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 63’ nyuma yo kuba yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 60’ asimbuye Isaac Muganza wagize ikibazo cy’imvune mu mavi ye yombi.

Ku ruhande rwa APR FC, Nkizingabo Fiston yasimbuwe na Tuyishime Eric ku munota wa 58’, Bizimana Djihad asimbura Twizerimana Onesme ku munota wa 78’ w’umukino bongejeho iminota ine (4’). Sekamana Maxime yasimbuye Sibomana Patrick Pappy.

APR FC iraguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 50  mu mikino 24 inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 mu mikino 22.

Ikipe ya Police FC iraguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 47 kuko AS Kigali yatsinzwe na Kirehe FC igitego 1-0.

Pepinieres FC ikomeje kujya ahabi kuko yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino wakiniwe ku Ruyenzi. Espoir FC yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 32. Gicumbi FC yatsinzwe ibitego 3-1 na Bugesera FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emmery (GK), Ngabo Albert (C), Rugiwro Herve, Mukunzi Yannick, Nsabimana Aimable, Nkizingabio Fiston, Sibomana Patrick, Twizerimana Onesme, Benedata Janvier, Hakizimana Muhadjili na Hakizimana Miuhadjili.

SC Kiyovu: Nzeyurwanda Djihad (GK), Mukamba Namasombwa (C), Karera Hassan, Yamini Salumu, Ngarambe Ibrahim, Niyitegeka Idrissa, Rugamba Jean Baptiste, Moustapha Francis, Nizeyimana Djuma, Muganza Issac na Ibrahim Coulibary.

Dore uko imikino yose yagenze:

*APR FC 2-0 Kiyovu Sports

*Amagaju FC 1-1 Sunrise FC

*Bugesera FC 3-1 Gicumbi FC

*Pepiniere FC 0-2 Espoir FC

*Kirehe FC 1-0 AS Kigali

*Etincelles FC 0-0 Police FC

Nsabimana Aimable ahagurutsa abafana

Nsabimana Aimable ahagurutsa abafana nyuma yo kubabonera igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego bonewe na Nsabimana Aimable

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego bonewe na Nsabimana Aimable

Myugariro Nsabimana Aimable

Myugariro Nsabimana Aimable

Ngabo Albert niwe watsindiye APR FC igitego cy'umutekano

Ngabo Albert niwe watsindiye APR FC igitego cy'umutekano

 Sekamana Maxime (17) agorana na Rugamba Jean patiste wa Kiyovu Sport

Sekamana Maxime (17) agorana na Rugamba Jean patiste wa Kiyovu Sport

Twizerimana Onesme hagati na karera Hassan na Yamini Salumu bamugose

Twizerimana Onesme hagati na karera Hassan na Yamini Salumu bamugose

Hakizimana Muhadjili azenguruka Karera Hassan

Hakizimana Muhadjili azenguruka Karera Hassan

Twizerimana Onesme amaze kuruha yasimbuwe na Bizimana Djihad

Twizerimana Onesme amaze kuruha yasimbuwe na Bizimana Djihad

Karera Hassan yagoye Twizerimana Onesme

Karera Hassan yagoye Twizerimana Onesme

Jimmy Mulisa abwira umusifuzi ko ari kumwiba

Jimmy Mulisa abwira umusifuzi ko ari kumwiba 

Sibomana Patrick Pappy arinda umupira

Sibomana Patrick Pappy arinda umupira

Abakinnyi ku mupira rwabuze gica

Abakinnyi ku mupira rwabuze gica

Yamini Salum wa Kiyovu Sport ahangana na Sibomana Patrick

Yamini Salum wa Kiyovu Sport ahangana na Sibomana Patrick

Kalisa Adolphe Camarada SG APR FC yerekana uko abakinnyi bakagombye guhagarara ubwo igitego cyari cyabuze

Kalisa Adolphe Camarada SG APR FC yerekana uko abakinnyi bakagombye guhagarara ubwo igitego cyari cyabuze

Antoine Hey umutoza w'Amavubi yari ku kibuga

Antoine Hey umutoza w'Amavubi yari ku kibuga

Niyitegeka Idrissa aganiriza Mukamba Namasombwa wari kapiteni

Niyitegeka Idrissa aganiriza Mukamba Namasombwa wari kapiteni

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba Kiyovu Sport basenga

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ba Kiyovu Sport basenga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Nkezingabo Fiston asatira abakinnyi ba Kiyovu Sport

Nkezingabo Fiston asatira abakinnyi ba Kiyovu Sport bakamwima inzira

Imbere y'izamu byakomeye

Imbere y'izamu byakomeye

 Ngarambe Ibrahim aryama kugira ngo atabare

Ngarambe Ibrahim aryama kugira ngo atabare

Abafana

Abafana

Niyitegeka Idrissa wa Kiyovu Sport arwana no guhagarika Hakizimana Muhadjili

Niyitegeka Idrissa wa Kiyovu Sport arwana no guhagarika Hakizimana Muhadjili

Nizeyimana Djuma imbere ya Nsabimana Aimable wa APR FC

Nizeyimana Djuma imbere ya Nsabimana Aimable wa APR FC

Benedata Janvier wahoze akinira Kiyovu Sport hano yavunaga Nizeyimana Djuma

Benedata Janvier wahoze akinira Kiyovu Sport hano yavunaga Nizeyimana Djuma

Nizeyimana Djuma ajyanwa hanze

Nizeyimana Djuma ajyanwa hanze

Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND