RFL
Kigali

Benshi banenze ibyo Mario Balotelli yanditse nyuma yo gutsindwa kwa Manchester United

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/09/2014 14:54
2


Nyuma y’uko kuri iki cyumweru ikipe ya Manchester United itsinzwe n’ikipe ya Leicester ibitego 5 kuri 3,umukinnyi Mario Blotelli yavuze amagambo yo kwishongora kuri iyi kipe.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter,nyuma y’uyu mukino,nk’uko asanzwe azwiho imvugo zo gushotorana,umukinnyi rutahizamu w’ikipe ya Liver pool FC yanditse amagambo yo kwishongora ku ikipe ya Manchester United yari imaze guhura n’uruva gusenya ubwo yatsindwaga ibitego 5 n’ikipe ya Leicester.

gffg

Akimara kwandika ibi,abantu benshi ntibavuze rumwe nawe

Mu rurimi rw’icyongereza,nyuma y’uyu mukino,Mario Balotelli yagize ati:”Man utd….LOL”.Ubusanzwe ijambo ‘LOL’rikoreshwa nk’impine y’ijambo Laugh Out Loud”bishatse kuvuga ko umuntu uryanditse aba asetse cyane.Aha ariko Mario Balloteli we akaba yararyanditse ashaka gukwena ikipe ya Manchester United nyuma yo gutsindwa bene kariya kageni.

Nyuma y’aya magambo,abantu benshi cyane cyane abakunzi b’ikipe ya Manchester United bahise batangira gusubiza Mario Bolotelli bavuga ko aya ari amagambo yo kwishongora ndetse ko bitari bikwiye ku mukinnyi nka we.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ally9 years ago
    Man Utd,.. Lol
  • sibomana9 years ago
    uriya musore yarasetse ntabwo yakwenye. yakoresheje amagambo azwi afite icyo avuga. kuki mutubwira ibindi bitavuga ibyo yavuze? LOL gusa ibindi ntabyo





Inyarwanda BACKGROUND