Benedata Janvier ukina inyuma muri AS Kigali azamara igihe kingana n’ukwezi adafatanya n’ikipe ye nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ku kaboko k’iburyo ubwo bakinaga na APR FC bakanayitsinda ibitego 2-0 hakinwa umunsi wa 18 wa shampiyona.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 24’, Benedata Janvier yagwriye akaboko ke k’iburyo nyuma yo kubyigana na Hakizimana Muhadjili wari uje asatira izamu rya AS Kigali.
Abaganga baraje barasuzuma bemeza ko atari busubire mu mukino ahubwo ko bagomba kwihutira kumusimbuza byihuse. Iri suzuma ryamaze igihe cy’iminota itatu (3’) ryarangiye rihaye Kayumba Soter amahirwe yo kujya mu kibuga asimbura Benedata Janvier bita Djijia.
Benedata Janvier azamara ukwezi adakina
Amakuru atangwa n’abaganga b’ikipe nuko uyu musore azamara igihe cy’ibyumweru bine (Ukwezi) adakina kuko ngo baje gusanga amagufwa ahuza ikiganza n’akaboko yaragize ikibazo, kuri ubu bakaba bamaze kumushyiraho sima kugira ngo amagufwa yongere afatane anasubire mu mwanya wayo bwite.
Ubwo Benedata yatangiraga kwegera Hakizimana Muhadjili
Benedata Janvier (21) abigana na Hakizimana Muhadjili bahoranye muri APR FC
Ubwo abakinnyi bagenzi be yaberekaga ko byamukomeranye
Yahise yicara hasi
Rugumaho Arsene umwe mu baganga ba AS Kigali yahise atabara
Abaganga bagoroye akaboko banashyiraho imfasha ngingo
Rugumaho Arsene yahise abona bikomeye amenyesha abatoza ko bamusimbuza
Umukino warakomeje ubwo Benedata yavurwaga. ...Ombolenga Fitina mu kirere ategerejwe na Mutijima Janvier
Abaganga baramuziritse kugira ngo adakomeza kuzunguza akaboko
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO