RFL
Kigali

Benedata Janvier azamara ibyumweru bine adakina

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2018 18:07
0

Benedata Janvier ukina inyuma muri AS Kigali azamara igihe kingana n’ukwezi adafatanya n’ikipe ye nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ku kaboko k’iburyo ubwo bakinaga na APR FC bakanayitsinda ibitego 2-0 hakinwa umunsi wa 18 wa shampiyona.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 24’, Benedata Janvier yagwriye akaboko ke k’iburyo nyuma yo kubyigana na Hakizimana Muhadjili wari uje asatira izamu rya AS Kigali.

Abaganga baraje barasuzuma bemeza ko atari busubire mu mukino ahubwo ko bagomba kwihutira kumusimbuza byihuse. Iri suzuma ryamaze igihe cy’iminota itatu (3’) ryarangiye rihaye Kayumba Soter amahirwe yo kujya mu kibuga asimbura Benedata Janvier bita Djijia.

Benedata Janvier azamara ukwezi adakina

Benedata Janvier azamara ukwezi adakina 

Amakuru atangwa n’abaganga b’ikipe nuko uyu musore azamara igihe cy’ibyumweru bine (Ukwezi) adakina kuko ngo baje gusanga amagufwa ahuza ikiganza n’akaboko yaragize ikibazo, kuri ubu bakaba bamaze kumushyiraho sima kugira ngo amagufwa yongere afatane anasubire mu mwanya wayo bwite.

Ubwo Benedata yatangiraga kwegera Hakizimana Muhadjili

Ubwo Benedata yatangiraga kwegera Hakizimana Muhadjili 

Benedata Janvier (21) abigana na Hakizimana Muhadjili bahoranye muri APR FC

Benedata Janvier (21) abigana na Hakizimana Muhadjili bahoranye muri APR FC

Ubwo abakinnyi bagenzi be yaberekaga ko byamukomeranye

Ubwo abakinnyi bagenzi be yaberekaga ko byamukomeranye

Yahise yicara hasi

Yahise yicara hasi

Rugumaho Arsene umwe mu baganga ba AS Kigali yahise atabara

Rugumaho Arsene umwe mu baganga ba AS Kigali yahise atabara

Rugumaho Arsene umwe mu baganga ba AS Kigali yahise atabara

Abaganga bagoroye akaboko banashyiraho imfasha ngingo

Abaganga bagoroye akaboko banashyiraho imfasha ngingo

Rugumaho Arsene yahise abona bikomeye amenyesha abatoza ko bamusimbuza

Rugumaho Arsene yahise abona bikomeye amenyesha abatoza ko bamusimbuza 

Umukino warakomeje ...Ombolenga Fitina mu kirere ategerejwe na Mutijima Janvier

Umukino warakomeje ubwo Benedata yavurwaga. ...Ombolenga Fitina mu kirere ategerejwe na Mutijima Janvier

Abaganga baramuziritse kugira ngo adakomeza kuzunguza akaboko

Benedata Janvier ku mupira abangamiwe na Hassan Rugirayabo

Abaganga baramuziritse kugira ngo adakomeza kuzunguza akaboko

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND