RFL
Kigali

BEACH-VOLLEYBALL: Ikipe y’igihugu yatwaye igikombe cya Afurika abayobozi bagira byinshi bayizeza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/05/2017 7:37
2


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa bakina umukino w’intoki wa Volleyball ikinirwa ku ucanga (Beach-Volleyball) yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2017 batsinze Morocco ku mukino wa nyuma, bageze mu Rwanda Karekezi Leandre uyobora FRVB yemera ko hazatangwa ikizakenerwa cyose kugira ngo bitegure kwitwara neza mu gikombe cy’isi.



Karekezi umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yavuze ko nk’ishyirahamwe bishimye kandi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda bazakomeza gukora ibishoboka kugira ngo bazanitware neza mu gikombe cy’isi kizabera i Vienne muri Autriche kuva kuwa 28 Nyakanga kugeza kuwa 6 Kanama 2017.

“Cyane kuri aba bakobwa aribo mvuzeho, umwanya usigaye tugiye kwitegura, ibisabwa byose birahari. Icyo twishimira ni uko igihugu cyacu gishyigikiye siporo, ubuyobozi bwacu bushyigikiye siporo , ibisabwa barabibahaye mu kwitabira aya marushanwa kuva mu Karere tugatsinda tukabona itike yo kujya ku rwego rwa Afurika naho tukaba dutsinze”. Karekezi.

Karekezi kandi avuga ko intambwe bateye bitwara neza ku mugabane wa Afurika banayitera ku rwego rw’isi kuko ngo imbaraga barazifite, ubwenge n’ubuhanga muri uyu mukino ukinirwa ku mucanga.

Muri gahunda yo kugira ngo umukino wa Volleyball yo ku mucanga utere imbere yavuze ko hagiye kuzajyaho ibibuga byinshi by’uyu mukino ndetse no gushaka abakinnyi bihariye bazajya babarizwa muri Beach-Volleyball.

Ikipe ya Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte ni yo yahaye u Rwanda igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2017 batsinze Morocco amaseti 2-1 ku mukino wa nyuma.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru ko u Rwanda rwamaze kwemererwa kuzakira imikino y’akarere ka gatanu (Zone5) mu cyiciro cy’abagabo ndetse ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umwiherero.

Nzayisenga Charlotte wari kapiteni w’ikpe muri Mozambique yaganirije abanyamakuru uko urugendo rwagenze ariko avuga ko babanje kugorwa n’ikibazo cy’umuyaga wari ku Nyanja. Gusa uyu mukobwa avuga ko byaba byiza bagiye bagenerwa gahunda yo kujya bakina imikino ya gishuti bakoresheje ibibuga biri ku Nyanja.

Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu yasobanuye uko imikino yagiye igenda avuga ko igisigaye ari ukwitegura imikino y’igikombe cy’isi. Uyu mugabo yashimiye Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bwitange bagaragaje ko bashaka intsinzi bakemera kohereza ikipe mbere ho iminsi ibiri kugira ngo bamenyere ikirere.

Ikipe y’abahungu yari igizwe na Ndamukunda Flavier ndetse na Patrick Akumuntu Kavalo yasoje irushanwa yicaye ku mwanya wa gatanu bityo ntiyabona itike kuko ihabwa amakipe ane ya mbere.

Ndamukunda Flavier yabwiye abanyamakuru ko icyabuze ari uburyo basanze ikirere bakiniragaho kigoye bigatuma batakaza imikino. Kimwe mu byo atunga agatoki harimo n’umuyaga mwinshi.

...Basohoka mu kibuga cy'ingege saa munani z'ijoro

...Basohoka ku kibuga cy'ingege saa munani z'ijoro

 Karekezi Leandre uyobora FRVB aterura igikombe cya Afurika

Karekezi Leandre uyobora FRVB aterura igikombe cya Afurika

Karekezi asuhuzanya na Mutatsimpundu Denyse

Karekezi asuhuzanya na Mutatsimpundu Denyse

Kagarama Kansiime Julius visi perezida wa mbere muri FRVB yakira Mutatsimpundu Denyse

Kagarama Kansiime Julius visi perezida wa mbere muri FRVB yakira Mutatsimpundu Denyse

Nzayisenga Charlotte akozwa ibicu na bagenzi be bari baje kumwakira

Nzayisenga Charlotte akozwa ibicu na bagenzi be bari baje kumwakira

 Mutatsimpundu bamukoza ibicu

Mutatsimpundu bamukoza ibicu

Abakinana na Nzayisenga  muri RRA ndetse n'abo Mutatsimpundu abereye kapiteni muri APR WVC bari bariraye baje kubakira

Abakinana na Nzayisenga  muri RRA ndetse n'abo Mutatsimpundu abereye kapiteni muri APR WVC bari bariraye baje kubakira

Karekezi Leandre aganiriza abanyamakuru

Karekezi Leandre aganiriza abanyamakuru

Paul Bitok aganira n'abanyamakuru

Paul Bitok aganira n'abanyamakuru

Nzayisenga Charlotte yavuze ko batwaye igikombe bakiruhiye

Nzayisenga Charlotte yavuze ko batwaye igikombe bakiruhiye

Ndamukunda Flavier avuga ko ikirere kitababaniye

Ndamukunda Flavier avuga ko ikirere kitababaniye 

Nzayisenga Cjharlotte (Ibumoso), Paul Bitok (hagati) na Mutatsimpundu Denyse (Iburyo)

Nzayisenga Cjharlotte (Ibumoso), Paul Bitok (hagati) na Mutatsimpundu Denyse (Iburyo)

Igikombe cya Afurika cyatashye i Kigali

Igikombe cya Afurika cyatashye i Kigali

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis/INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John6 years ago
    Hahahaha... Flavien ntabwo yakiniye mu kirere kimwe na ba Charlotte se?
  • Luc6 years ago
    Iyo micro ya TV10 ko mbona ishaje, ubwo ntiyateza indwara uyifashe, n'uyivugiraho?





Inyarwanda BACKGROUND