RFL
Kigali

Bayingana Aimable yagize icyo avuga ku mwenda yahawe na Tirol Cycling Team

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/11/2017 13:33
0


Nyuma ya Tour du Rwanda 2017 ubwo yari imaze gutwarwa na Areruya Joseph, ubuyobozi bw’ikipe ya Tirol Cycling Team ikinamo Ndayisenga Valens bahaye umwenda Bayingana Aimable uyobora FERWACY mu rwego rwo guha u Rwanda ikaze muri Autriche ahazabera shampiyona y’isi mu 2018.



Aganira n’abanyamakuru, Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko mu busanzwe u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ikipe ya Tirol Cycling Team bityo rero byabaye intandaro yo kuba yahabwa umwambaro w’imigenderanire.

Mu magambo ye yagize ati”  Ni ikimenyetso cy’ubucuti, cy’umubano mwiza dufitanye na Tirol Cycling Team. Perezida wa Tirol Cycling Team kudushyikiriza iyi mayo (Maillot) ni nko kutwifuriza ikaze muri shampiyona y’isi izaba umwaka utaha (2018). Natwe rero kuko dusanzwe tuyitabira tukaba twahawe ikaze mu mujyi wabo”.

Bayingana avuga ko kuba Tirol Cycling Team isanzwe ari inshuti za FERWACY bijyanye no kuba barasinyishije Ndayisenga Valens, umunyarwanda ufite Tour du Rwanda inshuro ebyiri.

Bayingana Aimable yerekana umwambaro w'ububanyi na Tirol Cycling Team yo muri Autriche

Bayingana Aimable yerekana umwambaro w'ububanyi na Tirol Cycling Team yo muri Autriche

Icyizere ni cyose kuri Bayingana Aimable ku kuzabona amanota ajyana u Rwanda muri shampiyona y’isi kuko anahera ku manota ikipe y’u Rwanda yakuye muri Tour du Rwanda 2017 ndetse n’ayo bateganya gukura muri shampiyona ya Afurika izabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2018.

Mu magambo ye yagize ati” Ndizera ntashidikanya ko itike tuzayibona (Qualification), icya mbere na mbere Qualification ni amanota uba warabonye mu marushanwa ya Afurika. Muri Tour du Rwanda twakuyemo amanota menshi kandi na shampiyona Nyafurika tuzakira twizera ko tuzabonamo andi manota. Bityo rero ndizera ko tuzakina shampiyona y’isi”. 

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma

Tirol Cycling Team basoje neza kuko Ndayisenga Valens yatwaye agace ka Kigali-Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND