Ikipe ya Bayern Munchen yageze mu mikino ya kimwe cy’umunani cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League ibanje kunyagira Paris Saint Germain ibitego 3-1 mu mukino waberaga kuri sitade ya Allianz Arena mu Budage.
Bayern yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 8’ w’umukino ku gitego cya Robert Lewandowski mbere y'uko Corentin Tolisso yungamo ikindi ku munota wa 37’ w’umukino. Paris Saint Germain imaze iminsi yari igize intakoreka, yaje kubona igitego kimwe cyatsinzwe na Kylian Mbappe ku munota wa 50’ w’umukino. Mbappe yahise yuzuza ibitego bine (4) mu mikino itandatu ya UEFA Champions League imaze gukinwa.
Byanashobokaga ko Paris Saint Germain yari kubona igitego cyari gutuma itahana inota rimwe ariko Correntin Tolisso yahise ayisongamo ikindi ku munota 69’ w’umukino bityo Neymar, Edinson Cavani, Kylian Mbappe, Dani Alves, Marco Verrati na bagenzi babo basubira i Paris batsinzwe.
Mu yindi mikino, Manchester United yakomeje imaze gutsinda CSKA Moscow ibitego 2-1, Benfica itsindwa na FC Basel ibitego 2-0 mu mikino yo mu itsinda A. Mu itsinda rya kabiri (B) ririmo Bayern Munichen na PSG, Celtic yatsinwe na Anderlecht igitego 1-0. Imikino yo mu itsida E-H irakomeza kuri uyu wa Gatatu.
Dore uko imikino ya nyuma mu itsinda A-D yarangiye:
Itsinda A:
-Benfica 0-2 FC Basel
-Manchester United 2-1 CSKA Moscow
Itsinda B:
-Bayern Munichen 3-1 PSG
-Celtic 0-1 Anderletcht
Itsinda C:
-Chelsea 1-1 Atletico Madrid
-AS Roma 1-0 Qarabag FK
Itsinda D:
-FC Barcelona 2-0 Sprting CP
-Olympiacos 0-2 Juventus
Dore amakipe umunani yaraye abonye itike ya 1/8:
Itsinda A: Manchester United na FC Basel
Itsinda B: Paris Saint Germain na Bayern Munichen
Itsinda C: AS Roma na Chelsea
Itsinda D: FC Barcelona na Juventus
Correntin Tolisso yasaruye ibitego bibiri mu mukino
Tolisso amaze kugira ibitego 3 mu mikino 6
Robert Lewandowski ni we wafunguye amazamu
Kylian Mbappe ni we watsinze igitego cy'impozamarira cya PSG
Robert Lewandowski atsinda
Ni umukino utari woroshye utanaburamo gushyamirana
Neymar agerageza amahirwe i Allianz Arena
Mbappe atsinda igitego
Photos: DailmailOnline
TANGA IGITECYEREZO