Rusheshangoga Michel, Bizimana Djihad, Nsabimana Aimable na Imanishimwe Emmanuel ni abakinnyi bane ba APR FC bari baragiye i Bangui mu mukino Amavubi yasuyemo Republique Centre Afrique ku Cyumweru bagatsindwa ibitego 2-1. Gusa uretse Imanishimwe Emmanuel, abandi bose uko ari batatu (3) bagaragaye ku myitozo APR FC yakoreye ku Kicukiro.
Ni imyitozo abakinnyi nka Rushehangoga Michel na Bizimana Djihad batari kwinjiramo imbere bitewe n’urugendo bamazemo iminsi kuko mu myitozo bakoze uko ari babiri yari yiganjemo kwiruka bazenguruka ikibuga muri gahunda yo kongera kugorora imitsi mbere yo kuba bakora imyitozo ikarishye.
Myugariro Nsabimana Aimable utaranakinnye i Bangui yakoze imyitozo nk’abandi bakinnyi ba APR FC. Imanishimwe Emmanuel ukina inyuma muri iyi kipe ntiyabonetse mu myitozo. Muri iyi myitozo kandi, Ngandu Omar myugariro wa APR FC umaze iminsi mu bihano bituruka ku myitwarire mibi yari yagarutse mu bandi bakinnyi.
Ni imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yuko APR FC izaba yakira Bugesera FC ku kibuga cya sitade Muhanga kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena 2017 ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. Uyu mukino wajyanywe kuri sitade Muhanga bitewe nuko kuri sitade ya Kigali aho wari kuzabera hazaba harimo ibikorwa bya polisi y’u Rwanda.
Kuri uyu wa kane tariki 15 Kamena 2017 ni bwo hazaba hasozwa shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 ari nabwo ikipe ya Rayon Sports izaba ishyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye mbere yuko shampiyona igera ku musozo.
Bizimana Djihad (Ibumoso) na Rusheshangoga Michel (iburyo) bakora imyitozo yo kwiruka
Bizimana Djihad (Ibumoso) na Rusheshangoga Michel (iburyo) baraye bakubutse i Bangui aho Amavubi yatsindiwe ibitego 2-1
Myugariro Nsabimana Aimable we yakoze imyitozo imwe n'abandi bakinnyi ba APR FC
Nsabimana Aimable ntiyagize amahirwe yo kujya mu kibuga i Bangui
Ngandu Omar umaze iminsi mu bihano nawe yari yagarutse mu myitozo
Habyarimana innocent bita Di Maria mu myitozo
Rutahizamu Nshuti Innocent
Ikipe ya APR FC iritegura kuzakira Bugesera FC kuri sitade Muhanga
Issa Bigirimana ukina ashaka ibitego ku nyungu za APR FC
Myugariro Usengimana Faustin
Benedata Janvier bita Djidjia ukina hagati muri APR FC
Nininahazwe Fabrice wa APR FC
Ntaribi Steven yikoza mu kirere mu myitozo y'abanyezamu itangwa na Mugisha Ibrahim Sissoko
Kimenyi Yves umunyezamu APR FC iri gucungiraho muri iyi minsi
Emery Mvuyekure umunyezamu APR FC yaguze muri Police FC
Abakinnyi baca mu makoni
Twizerimana Onesme ushaka ibitego muri APR FC
Mwiseneza Djamal
Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC
Abakinnyi biganje mu ikipe ya kabiri batozwa na Rwasamanzi Yves umutoza wungirije muri APR FC
Dore uko amakipe azahura ku munsi wa nyuma wa shampiyona:
Kuwa Kane tariki 15 Kamena 2017
-APR FC vs Bugesera Fc (Stade Muhanga, 15:30)
-SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena, 15:30)
-Musanze Fc vs Sunrise Fc (Stade Musanze, 15:30)
-Espoir Fc vs AS Kigali (Rusizi, 15:30)
-Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Stade Gicumbi, 15:30)
-Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro, 15:30)
-Mukura VS vs Kirehe Fc (Stade Huye, 15:30)
-Amagaju Fc vs Etincelles Fc (Stade Nyagisenyi, 15:30)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO