RFL
Kigali

Batandatu barimo Iradukunda Eric bari bahamagawe na Kanyankore nibo basezerewe mu Amavubi yitegura Ghana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2016 11:41
0


Nyuma yo kwakira abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent na Jimmy Mulisa bafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi batandatu (6) bamaze iminsi mu myitozo muri gahunda yo gutegura umukino wa Ghana uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeli 2016 i Accra.



Mu bakinnyi batandatu basezerewe barimo; Niyonzima Olivier Sefu umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu musore bakunze kuvuga ko arenzwa ingohe mu ikipe y’igihugu bigendanye n’uko yitwara hagati mu kibuga iyo ari mu ikipe ya Rayon Sports ariko iyo bigeze mu ikipe y’igihugu ntawe wamenya aho bipfira.

 

Usengimana Danny -Police FC

Niyonzima Olivier Sefu (wambaye nimero 5) na Nkezingabo Fiston (wambaye nimero 15) bamaze guhambirizwa akarago mu ikipe y'igihugu

Rutahizamu Habimana Yussuf wa Mukura VS, Nkezingabo Fiston (APR FC), Iradukunda Eric wa AS Kigali wari uhamagwe ku nshuro ye ya mbere, Nsabimana Aimable  (APR FC) na Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sport) nibo basezerewe muri iyi kipe.

Iradukunda

Iradukunda Eric (As Kigali, wambaye nimero 12) yasezerewe mu ikipe y'igihugu dore ko bwari bwo bwa mbere ayikandagizamo ibirenge

Abakinnyi bahamagwe nyuma barimo Kayimba Soter (AS Kigali), Habyarimana Innocent (APR FC) na Nzarora Marcel (Police FC) bose bisanze ku rutonde rw’abakinnyi bazagira akamaro ku mukino wa Ghana.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Azam FC, ), Sugira Ernest (AS Vita Club, DR Congo)Tanzania) na Haruna Niyonzima (Yanga Africans, Tanzania) bamaze kugera mu ikipe y’igihugu cyo kimwe na mugenzi wabo Jacques Tuyisenge uhagera mu masaaha macye ari imbere.

Abakinnyi 23 basigaye bitegura Ghana:

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (AS Kigali) na Nzarora Marcel (Police FC)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Rugwiro Herve (APR Fc), Kayumba Soter (AS Kigali),  Usengimana Faustin (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports) .

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Azam Fc, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR Fc), Niyonzima Haruna (Yanga,Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Buteera Andrew (APR Fc), Bizimana Djihad (APR Fc), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports na Niyonzima Ally (Mukura VS)

Ba rutahizamu: Twizeyimana Onesme (APR Fc), Usengimana Danny (Police Fc), Habyarimana Innocent  (APR FC) , Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo) na Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND