Ikipe y’igihugu y’igihugu ya Mozambique mu mukino wa Basketball yageze I Kigali aho ije gukina imikino ya gishuti n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Imikino izafasha u Rwanda kurushaho kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi igomba gukomeza kuwa 29 Kamena 2018 i Lagos muri Nigeria.
Abakinnyi 12 n’abatoza babo batatu nibo baraye bageze mu Rwanda mu gicuku cy’uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018 aho bagomba kuba bacumbitse muri The Mirror Hotel kuzageza kuea 25 Kamena 2018.
Umukino wa mbere wa gishuti, Mozambique izacakirana n’u Rwanda kuri uyu Gatandatu tariki 23 Kamena 2018 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) muri sitade nto ya Remera mbere yuko bazongera guhura ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2018 saa kumi z’umugoroba (16h00’).
Abakinnyi ba Mozambique bari mu Rwanda barimo; Pio Matos, Orlando Novela, Ismael Nurmamad , Augusto Matos, Kendal Manuel, Ermelindo Novela, David, Canivete, Elvis Houane, Custodio Muchate, Octavio Magoliço, Helton Ubisse, Inelcio Chire, Dercio Mula.
Umutoza mukuru: Iñaki Garcia mun gihe Milagre Macome na César Mujui ari abatoza bamwungirije.
Ikipe ya Mozambique igera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe
Mozambique baruhuka i Remera
Kuva kuwa 29 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2018 nibwo igihugu cya Nigeria kizakira u Rwanda, Uganda na Mali mu mikino yo guhatanira itike igana mu gikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Buyapani.
Ikipe y'u Rwanda nayo imaze igihe yitegura
Nkurunziza Chris Walter ahana ibitekerezo na Niyonkuru Pascal
Kami Kabange Milambwe umukinnyi ufatiye runini u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO