RFL
Kigali

BASKTBALL: Patriots na Espoir BBC zatangiye neza irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2017 7:12
2


Ikipe ya Patriots Basketball Club na Espoir BBC zatangiye neza imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 abari bafite aho bahurira n’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Aya makipe yombi yabashije gutsinda imikino yakinnye.



Ikipe ya Patriots BBC yanyangiye Trente Plus amanota 120-30 mu mukino wahuzaga amakipe yombi abarizwa mu itsinda rya Kabiri (B). Patriots BBC yatangiye yiharira agace ka mbere igatsinda ku manota 28-17, itsinda agace ka kabiri n’amanota 34-6. Agace ka gatatu yagatwaye n’amanota 26-10 mbere yo gustinda aka nyuma ku manota 32-17.

Mu mikino yo mu itsinda rya kabiri kandi, ikipe ya APR BBC yatsinzwe na IPRC South BBC amanota 73-56. Mu itsinda rya mbere (A) ikipe ya Espoir BBC nayo yatangiye neza kuko yasaruye amanota kuri IPRC Kigali nyuma yo kuyitsinda amanota 80-51.

Espoir BBC yatsinze agace ka mbere iri imbere n’amanota 16-4, aka kabiri ikayobora na 19-11 ikomeza mu gace ka gatatu itsinda amanota 25-13 mbere yo gutsindwa aka nyuma amanota 23-20.

Kuri uyu munsi kandi ni bwo ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 batsinzwe na APR Women Basketball Club amanota 48-43 mu mukino wabafashaga kwitegura neza imikino y’abato mu Karere ka Gatanu (Zone5) izabera i Mombasa muri Kenya kuva kuwa 1-6 Kamena 2017.

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBC cyo kimwe na Mukantwali Philomene (Rwanda U16) buri umwe yatsinze amanota 19 mu mukino. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 hateganyijwe imikino y’umunsi wa kabiri (2) ubwo amakipe nka REG BBC izaba yakira Espoir BBC saa mbili z’umugoroba (20h00’).

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017

Itsinda A:

*IPRC Kigali BBC 51-80 ESpoir BBC

Itsinda B:

*Patriots BBC 120-50 Trente Plus

*IPRC South BBC 73-56 APR BBC

Dore imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu:

*Ubumwe BBC vs IPRC –South BBC (Petit Stade Remera, 14h00’)

*IPRC South BBC vs Patriots BBC (Petit Stade Remera, 16h00’)

*APR BBC vs Trente Plus BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

*REG BBC vs Espoir BBC (BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Sangwa wa Patriots BBC ahana ikosa

Sangwa wa Patriots BBC ahana ikosa

IPRC Kigali yaherukaga gutsinda APR BBC muri shampiyona

IPRC Kigali yaherukaga gutsinda APR BBC muri shampiyona

IPRC Kigali iri no mu rugamba rwo gushaka umwanya wo kuzakina imikino ya 'Playoffs'

IPRC Kigali iri no mu rugamba rwo gushaka umwanya wo kuzakina imikino ya 'Playoffs'

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 (Abakobwa) yatsinzwe na APR WBBC amanota 48-43

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 (Abakobwa) yatsinzwe na APR WBBC amanota 48-43

APR Women Baskteball Club

APR Women Baskteball Club

AMAFOTO: FERWABA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    courage ma fille MUKANTWALI Philomene+ deborah
  • 6 years ago
    NOT SANGWA WA PATRIOT BUT WA ESPOIR





Inyarwanda BACKGROUND