RFL
Kigali

Basketball: Umutoza wa Espoir asanga Patriots ari yo izatwara shampiyona - IMIKINO ITEGEREJWE

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:28/04/2016 15:04
0


Umutoza w’ikipe ya Espoir Basketball Club John Bahufite asanga mukeba w’ikipe ye, Patriots BBC ari yo ifite amahirwe yo kuzegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2015-2016.



Umutoza w’ikipe ya Espoir  yavuze ko nubwo ikipe ye itazacika intege ku rugamba rwo guhatanira igikombe cy’uyu mwaka, asanga ikipe ya Patriots yariteguye bihagije ku buryo izatwara igikombe cya shampiyona.

 

Patriots ishobora gutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka wa kabiri gusa ikina shampiyona

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times , John Bahufite yagize ati “Nta mahirwe menshi dufite, ntituzigera ducika intege kugeza ku munota wa nyuma gusa mu by’ukuri Patriots ni yo ifite amahirwe menshi yo kuba yakwegukana igikombe. Twatsinzwe imikino ine mu gihe Patriots yo yatsinzwe imikino ibiri gusa’’.

Bahufite yavuze kandi ko ko irushanwa rigifunguye, ko n’ikipe ya IPRC South ishobora gutwara igikombe cya shampiyona.

Kugeza ubu, ikipe ya Espoir ndetse na IPRC South ni zo ziyoboye urutonde rwa shampiyona  n’amanota 28 uretse ko IPRC South ifite umukino w’ikirarane mu gihe Espoir itozwa na Henry Mwinuka ari iya kane n’amanota 24 gusa ikaba ifite imikino imikino 3 y’ibirarane.

Mu gihe Patriots yaba itsinze imikino yayo isigaye yose ndetse na IPRC South bikaba uko, aya makipe yombi yategereza ikizava mu mukino uzayahuza dore ko ari wo mukino wa nyuma maze ikipe yabasha gutsinda uwo mukino ikaba ari yo yakwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka wa 2015-2016.

Reba imbonerahamwe igaragaza uko imikino iteganijwe muri iyi week-end

Basket







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND