RFL
Kigali

BASKETBALL: Umunsi wa 7 wasize REG BBC yambuwe umwanya wa mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/01/2018 15:51
0


Gutsindwa na Espoir BBC amanota 100-77 byari igihombo gikomeye kuri REG BBC bavuga ko baguze abakinnyi bareba ku rwego mpuzamahanga, ariko bikanaba korohereza Patriots BBC yari ifite imikino ibiri yasabwaga gutsinda kugira ngo ishyiremo umutego wo kuba REG BBC itazayicaho mu buryo bworoshye. Patriots BBC yatsinze IPRC South BBC yikuza Rusizi BBC.



Ikipe ya Patriots BBC kuri ubu ni yo iryamye ku mwanya wa mbere n’amanota 13 mu mikino irindwi (7) imaze gukina muri shampiyona ikaba inazigamye amanota 88 kuko binjije 534 nyuma binjizwa 446.

Urugendo rubaganisha ku mwanya wa mbere barutangiye kuwa Gatandatu batsinda IPRC South BBC amanota 59-49 mu mukino wakiniwe mu kigo cya IPRC South BBC. Ku bucyeye bwaho (Ku Cyumweru) bafashe inzira itari ngufi bagana mu Bugarama mu kigo cy’amashuli cya Gihundwe bahatsindira Rusizi BBC amanota 79-59.

Rusizi Baskteball Club yuzuzaga umukino wa Gatanu idatsinda bikaba ari nabyo biyiha kurama ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu kuko ikipe itsinzwe igenerwa inota rimwe.

Gusa nubwo Rusizi BBC yatsindiwe mu rugo, Mabyiha Emery uyikinira yahize abandi mu gutsinda abonamo amanota 19 kuko yatsinze amanota atatu (Trois Points) inshuro esheshatu (6) andi ayabona mu bundi buryo, uyu musore anganya amanota na Shyaka Eric bakinana mu gihe Hagumintwali Steven wa Patriots BBC nawe yakuyeyo amanota 19.

Ikipe ya Espoir BBC ikiri mu bihe byo kunezezwa no kuba yaritendetse kuri REG BBC ikayikoreraho amateka, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 10 mu mikino irindwi (7) mu gihe ikipe ya REG BBC nayo iri aho hafi ku mwanya wa Gatatu n’amanota 10 cyo kimwe na APR BBC ya Kane nayo ifite amanota 10 ariko yo na REG BBC bakaba bamaze gukina imikino itandatu (6).

IPRC South BBC itozwa na Mushumba Charles kuri ubu nyuma yo gutsindwa na Patriots BBC bari ku mwanya wa Gatanu (5) n’amanota icyenda (9) mu mikino itandatu (6) bamaze gukina muri shampiyona. Ikipe ya IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert ni yo kipe imaze gukina imikino micye muri shampiyona (4), kuri ubu ifite amanota atandatu (6) inazigamye amanota icyenda (9).

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Patriots BBC (Umukara) niyo iyoboye

Patriots BBC (Umukara) ni yo iyoboye 

Niyonshuti Samuel ku mupira ahunga Sagamba Sedar wa Patriots BBC

Niyonshuti Samuel ku mupira ahunga Sagamba Sedar wa Patriots BBC

Abafana i Rusizi

Abafana i Rusizi

Mu gihe Patriots BBC yakoze ntizongere gutakaza umukino yazatwara igikombe cya shampiyona

Mu gihe Patriots BBC yakoze ntizongere gutakaza umukino yazatwara igikombe cya shampiyona

Dore uko gahunda y'imikino iteye:

Kuwa Gatanu tariki 12 Mutarama 2017

-Espoir BBC 100-77 REG BBC

-APR BBC 73-67 UGB

Kuwa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018

-IPRC South BBC45-59 Patriots BBC 

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018

-Rusizi BBC 59-79 Patriots BBC  

AMAFOTO: FERWABA MEDIA DEPARTMENT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND