RFL
Kigali

Basketball U18: Biraba ari ibicika hagati ya Algeria na Mali kuri uyu wa kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2016 2:26
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo hari bube hakinwa imikino y’umunsi wa kane mu irushanwa Nyafurika rikinwa n’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 mu mukino wa Basketball irushanwa riri kubera hano hano mu Rwanda kuva 22-31 Nyakanga uyu mwaka wa 2016.



Muri iyi mikino, niho ikipe ya Algeria igomba kuba ihura n’ikipe ya Mali amakipe yombi ari mu itsinda rya mbere (A) ririmo n’u Rwanda.Ni umukino ugomba gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade nto ya Remera kuri uyu wa kabiri.

 

Algeria (imyambaro y'icyatsi) ikina na Cote d'Ivoire (umweru)

Ni amakipe yombi agiye guhura nta n’imwe iratakaza umukino mu mikino ibiri bakinnye kuko ikipe ya Algeria yatsinze Gabon amanota 84-52 mu mukino wa mbere wakinwe tariki 23 Nyakanga 2016 ku munsi ukurikira itsinda Cote d’Ivoire amanota 58-45 kuwa 24 Nyakanga 2016.

Ikipe ya Algeria ntiratsindwa umukino n'umwe

Ikipe ya Mali nayo nta mukino iratakaza kuko umukino ubanza yihereranye Cote d’Ivoire iyinyabika amanota 63-44 tariki 22 Nyakanga 2016 mbere gato ko tariki 24 Nyakanga itsinda u Rwanda amanota 61-40.

Ahmed Abidat, umutoza w’ikipe ya Algeria avuga ko ikipe ye imeze neza kandi yiteguye gukora ibishoboka igatsinda umukino.

“Turi mu irushanwa kandi turashaka igikombe.Niba dushaka igikombe rero tugomba gutangira gutsinda amakipe biboneka ko akomeye.Mali ni ikipe nziza turayubaha ariko ntago tuyitinya.Abakinnyi banjye bariteguye, bameze neza kuko batsinze Cote d’Ivoire kandi icyo twifuza ni ugukomeza gutsinda bityo tukayobora itsinda tugana ku gikombe”.

Ku ruhande rwa Kaba Kante umutoza wa Mali, nyuma yo kuba yaratsinze u Rwanda na Cote d’Ivoire avuga ko bizamworohera gutsinda Algeria kuko abona ko u Rwanda arirwo rwamugoye kubera kugira abafana bashyigikiye ikipe y’u Rwanda.

“Twatsinze u Rwanda nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire kandi yose ni amakipe meza yewe na Algeria ni ikipe nziza.Gusa tuzakora ibishoboka byose, abakinnyi bitange mu mbaraga zabo kuko icyo dukeneye ni intsinzi”.

Mali nayo ntirastindwa umukino kuko uwo iheruka yawutsinzemo u Rwanda amanota 61-40

Ikipe ya mali

Undi mukino wo mu itsinda rya mbere (A), uzahuza Gabon na Cote d’Ivoire saa cyenda na 45’ (15h45’) amakipe yombi ataratsinda umukino n’umwe muri iri rushanwa.

Mu mikino yo mu itsinda rya kabiri (B) iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, Angola iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda B, iracakirana na Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (DR Congo) saa tanu na 15’ (11h15’) mbere ko Benin yajira Uganda saa saba na 30’ (13h30’) naho umukino uzasoreza iyindi Misiri (Egypt) izaba yisobanura na Tunisia saa mbili na 15’ (20h15’).

 

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2016

Itsinda A:

*Algeria vs Mali (18h00’)

*Gabon vs Cote d’Ivoire (15h45’)

Itsinda B:

*Angola vs DR Congo (11h15’)

*Benin vs Uganda (13h30’)

*Egypt vs Tunisia (20h15’)

Kuwa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016

Itsinda A:

*Mali vs Gabon (11h15’)

*Rwanda vs Algeria (18h00’)

Itsinda B:

*Uganda vs Tunisia (13h30’)

*DR Congo vs Benin(15h45’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND