RFL
Kigali

BASKETBALL: U Rwanda rwatsinzwe na Misiri ku nshuro ya karindwi mu mateka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/03/2017 11:00
1


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri amanota 83-71 mu mukino wabahuzaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri ahari kubera imikino y’ibihugu biri mu karere ka Gatanu (Zone 5).



Ni umukino wa munani ibi bihugu byahuraga mu mateka aho Misiri yari mu rugo yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 25 mu gice u Rwanda rwari ku manota 10. Agace ka kabiri u Rwanda rwatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota atanu (20-15) mbere y'uko bajya kuruhuka (HT) Misiri iri imbere n’amanota 45-25.

Mu gace ka gatatu u Rwanda rwakoze akazi kuko karangiye Misiri irushwa amanota atandatu dore ko u Rwanda rwari rufite amanota 18 kuri 12 ya Misiri. Mu gace ka nyuma kanasoza umukino, u Rwanda rwatsinzwe amanota 28-26 bityo birangira Misiri igwije amanota 83 kuri 71 y’u Rwanda.

Muri uyu mukino Abdulkalim Artir Sheriif wa Misiri ni we watsinze amanota menshi kuko yinjije 24 aza akurikiwe na Shyaka Olivier (Rwanda) watsinzemo amanota 22 mu minota 32.46 yamaze mu kibuga.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi, Gasana Kenneth yabonyemo amanota arindwi (7) mu minota 38 yamaze mu kibuga. Rwabigwi Jean Paul Adonis yakinnye iminota 4.51 atsinda amanota ane (4) mu mukino. Mugabe Arstide kapiteni w’u Rwanda, yakinnye iminota 9.32 atsinda amanota abiri (2).

Kami Kabange yakinnye iminota 17.41 abona amanota  umunani (8), Ishimwe Parfait yakinnye iminota ibiri (2) abonamo inota rimwe (1). Kaje Elie wakinnye iminota 25.59 yakuyemo amanota ane (4). Kubwimana Kazingufu Ali yakinnye iminota 30.28 abonamo amanota icyenda (9), Bradley Cameron wakinnye iminota 19.20 atsinda amanota atanu.

Wari umukino wa munani aya makipe yakinaga mu mateka. Mu mikino umunani yahuje ibi bihugu, Misiri yatsinzemo irindwi (7) u Rwanda rwatsinzemo umukino umwe (1) mu 2009 mu mikino ya AfroBasket. U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu saa munani na 45 (14h45’) mu mukino bakina na Sudan y’Epfo yaraye itsinze Kenya amanota 68-66. Umukino ubanza u Rwanda rwari rwatsinze Kenya amanota 76-60.

Dore imikino yahuje ibi bihugu:

*Tariki 3 Gashyantare 2007: Rwanda 66-82 Misiri (Kigali)

*Tariki ya 1 Werurwe 2009: Rwanda 41-71 Misiri (Kigali)

*Kuwa 14  Kanama 2009: Rwanda 78-75 Misiri (Benghazi)

*Kuwa 25 Kanama 2011: Rwanda 66-76 Misiri (Antananarivo)

*Kuwa 21 Mutarama 2013:  Rwanda 57-96 Misiri (Dar Es Salaam)

*Kuwa 26 Nzeli 2013: Rwanda 76-82 Misiri (Dar Es Salaam/Zone 5 Final)

*Kuwa 21 Nzeli 2014: Rwanda 63-79 Misiri (Kampala)

*Kuwa 14 Werurwe 2017: Misiri 83-71 Rwanda (Cairo)

Rwanda18

U Rwanda rugomba kwitegura guhura na South Sudan kuri iki gicamunsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwayo Emerode7 years ago
    ntakundi kweli kubona misiri yabatsinze mais courage haburana babiri hagatsinda umwe.





Inyarwanda BACKGROUND