RFL
Kigali

BASKETBALL: U Rwanda rwasezerewe nyuma yo gutsindwa na Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/03/2017 6:28
1


IKipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yasezerewe mu marushanwa Nyafurika y’ibihugu biherereye mu karere ka gatanu (Zone 5) nyuma yo gutsindwa na Uganda amanota 77-64 mu mukino wakimwe cya kabiri cy’irangiza.



Ni umukino Uganda yagaragaje ko iri hejuru nyuma yo kurangiza agace ka mbere ifite amanota 24 kuri 15 y’u Rwanda, agace ka kabiri karangiye Uganda iri imbere n’amanota 33 kuri 32 y’u Rwanda.

Agace ka gatatu karangiye u Rwanda rurushwa amanota atandatu (6) kuko Uganda yari ifite amanota 55 kuri 49. Umukino waje kurangira Uganda itsinze amanota 77 kuri 64 y’u Rwanda rwahise ruva mu irushanwa.

Kami Kabange yakinnye iminota 37.43 asaruramo amanota 18 kuri 17 yatsinzwe na Gasana Kenneth wakinnye iminota 36.25 agatsinda amanota 17. Ku rundi ruhande Lame wa Misiri ni we watsinze amanota menshi mu mukino.

Mu mikino ine u Rwanda rwakinnye, rwatsinzwe ibiri runatsindwa ibiri. U Rwanda rwatsinze Kenya na Sudan y’Epfo mbere yo kwihanizwa na Misiri mu mikino y’amajonjora. Mu mikino ya ½ niho Mutokambali Moise n’abasore be barangirije urugendo rwari kuzatanga itike y’imikino Nyafuirika mu mukino wa Basketball (AfroBasket2019).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adolphe7 years ago
    biratubabaje nkabanyarwanda kbsa gutsindwa ni ikipe twatsinda mu myaka 3 ishije





Inyarwanda BACKGROUND