RFL
Kigali

BASKETBALL: U Rwanda rwambitswe umudali wa ‘Bronze’ nyuma yo gutsinda u Burundi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2017 9:31
0


U Rwanda rwambitswe Umudali wa’ Bronze’ nyuma yo gutahukana umwanya wa gatatu m mikino y’ibihugu biri mu karere ka gatanu (Zone 5), umudali babonye nyuma yo gustinda u Burundi amanota 89-75 mu mukino wo guhatanira uyu mwanya.



Wari umukino abasore b’u Rwanda bakinaga nyuma yo kuba barabuze itike yo gukina umukino wa nyuma utanga amahirwe yo kubona itike y’imikino Nyafurika y’ibihugu (AFROBASKET), umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda.

Muri uyu mukino, u Rwanda rwagaragaje imbaraga zo kubona amanota akurikiranye kurusha abaturanyi b’i Burundi. Agace ka mbere u Rwanda rwagatwaye n’amanota 22 kuri 20 y’u Burundi. Amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda rukiri mu bicu n’amanota 45 kuri39 y’u Burundi.

Agace ka gatatu kageze ku ndunduro u Rwanda rumaze gushyitsa amanota 67 mu gihe Abarundi bari bamaze kugwiza amanota 50 mbere yuko umukino urangira u Rwanda rutwara umwanya wa Gatatu n’amanota 89 kuri 75 y’u Burundi.

Gasana Kenneth w’u Rwanda yakinnye iminota 37.04 abasha gutsinda amanota 27 dore ko ari nawe wabonye menshi mu mukino mu gihe Kabura Rodrigue (Burundi) yakinnye iminota 32.2 akabona amanota 21.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Shyaka Olivier na Hagumintwali Steven ntibakinnye uyu mukino ubwo Kami Kabange yatsindaga amanota 22 mu minota 38.18 yamaze mu kibuga. Bradley Cameron  yakinnye iminota 35.26 akuramo amanota 14, Kubwimana Ali yamazemo iminota 8.56 asarura amanota ane (4).

Mu minota 9.15 yamaze mu kibuga, Rwabigwi Jean Paul Adonis nta nota yatsinze cyo kimwe na Ishimwe Parfait wakinnye iminota 6.45. Kaje Elie yahawe iminota 27.52 kugira ngo abone amanota 15 mu gihe Sagamba Sedar wakinnye iminota itatu yasaruyemo amanota abiri (2).

Muri aka karere ka gatanu u Rwanda ruherereyemo, hakomeje Misiri na Uganda amakipe yombi yatsinze u Rwanda yikurikiranya. Biteganyijwe ikipe y'u Rwanda isesekara ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali (Kanombe) kuri iki Cyumweru kuwa 19 Werurwe 2017 saa sita n'iminota 40 z'amanywa (12h40').

FERWABA

Ikipe y'u Rwanda nyuma yo kwambikwa imidali ya Bronze ihabwa abafashe umwanya wa gatatu

inyarwanda

Ikipe y'u Rwanda ubwo yarebaga umukino wa nyuma wahuzaga Misiri na uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND