RFL
Kigali

BASKETBALL: U Rwanda ruzatangira rwisobanura na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/05/2017 9:14
0


IKipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball yamenye imikino izakina mu rugendo rutoroshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushimwa mu 2019. U Rwanda ruzatangira rukina na Mali kuwa 24 Gashyantare 2018 kuri sitade nto ya Remera.



Iyi mikino yaje nyuma ya tombola y’amatsinda ya Afurika agaragaza uko amakipe azagenda ahura nyuma hakaboneka azitabira igikombe cy’isi. U Rwanda ruzatangira rukina na Mali kuko bari kumwe mu itsinda rya kabiri (B) rinarimo Uganda na Nigeria.

Nyuma yo kuba u Rwanda ruzaba rwakiriye Mali, abasore ba Moise Mutokambali bazurira indege bajya i Lagos gukina na Nigeria. Umukino wa gatatu u Rwanda ruzasura Uganda. Imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2019 kizabera mu Bushinwa kuva kuwa  31 Kanama, kugeza ku itariki ya 15 Nzeli 2019.

Dore uko amatsinda ateye:

Group A

1.Cameroon

2.Guinea

3.South Africa

4.Tunisia

Group B

1.Rwanda

2.Uganda

3.Nigeria

4.Mali

Group C

1.DR Congo

2.Egypt

3.Angola

4.Morocco

Group D

1.Cote d’Ivoire

2.Mozambique

3.Senegal

4.Indi kipe ntiratangazwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND