Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze Algeria amanota 53-40 mu mukino wa kane usoza imikino yo mu itsinda rya mbere (A) wakinwaga kuri uyu wa gatatu kuri sitade nto ya Remera bituma u Rwanda ruzahura na Tunisia mu mikino ya kimwe cya 4 cy’irangiza.
U Rwanda rwatangiye ruri imbere kuko agace ka mbere karangiye abasore ba Mutokambali Moise bafite amanota 11 kuri 6 ya Algeria.Agace ka kabiri u Rwanda rwakomeje kuzamura amanota kuko karangiye n’amanota 20 kuri 16 ya Algeria yatsinze na Cote d’Ivoire kukwa kabiri.
Agace ka gatatu karangiye u Rwanda rukiri imbere n’amanota 33 kuri 27 bityo n’umukino urangira u Rwanda rufite amanota 53 kuri 40 ya Algeria.
Muri uyu mukino, Furaha Cadeau de Dieu w’u Rwanda niwe watsinze amanota menshi kuko yagejeje amanota 13.Sano Gasana yatsinze amanota 10, Shema Osborn na Nshobozwabyosenumukiza batsinze amanota 9 buri umwe.
Kisa Enoch yatsinzemo amanota 7, Nkusi Arnaud abonamo amanota 4 naho Mugisha Samuel atsinda inota rimwe (1).
Furaha Cadeau de Dieu (Ufite umupira) niwe yatsinze amanota menshi mu mukino
Ku ruhande rwa Algeria, Sahbi Mohamed Akram yatsinze amanota 10, Chebel Louai Abdelbassat atsinda amnota 9,Bousssad Mohamed atsindamo amanota cyo kimwe na Hailouf Abderrahmane.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwahise rufata umwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere (A) bihita bitanga umanya wo kuzahura na Tunisia ya gatatu mu itsinda rya kabiri (B).
Dore uko indi mikino yagenze:
Kuwa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016
Itsinda A:
*Mali 91-39 Gabon
*Rwanda 53-40 Algeria
Itsinda B:
*Uganda 73-89 Tunisia
*DR Congo 120-65 Benin
*Egypt 65-84 Angola
U Rwanda rukina sitade yari yuzuye
Algeria nayo yageragaho ikazamura urwego
Abafana
Chebel Louai wa Algeria ari mu kirere
Ikipe ya Algeria
Ikipe y'u rwanda iririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Ifoto yafashwe mbere y'umukino
Sano Gasana
DR Congo yatsinze Benin amanota 120-65
Tunisia yatsinze Uganda amanota 89-73
Gabon yatsinzwe na Mali amanota 91-39
Gabon nta mukino n'umwe yigeze itsinda
TANGA IGITECYEREZO