RFL
Kigali

Basketball U-18: Algeria yatsinzwe na Mali mbere yo guhura n’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2016 23:36
0


Ikipe y’igihugu ya Algeria yatsinzwe umukino yakinaga na Mali amanota 72-68 mu mukino wa gatatu amakipe yombi yakinaga kuri uyu wa kabiri kuri sitade nto ya Remera.



Ni umukino amakipe yombi yahurioyemo nta n’imwe iratsindwa mu mikino ibiri bakinnye n’andi makipe. Mali itsinze Algeria nyuma yo kuba yaratsinze u Rwanda mu mukino wa kabiri iyi kipe yakinaga ku manota 61-40.

 

Keita wa mali umwe mu bakinnyi bagoye ikipe ya Algeria

Umundi mukino wo mu itsinda rya mbere (A), ikipe ya Gabon yihereranwe na Cote d’Ivoire iyitsinda amanota 77-68 bihita biha Cote d’Ivoire umwanmya mwiza wo kuba imaze byibura gutsinda umukino umwe muri iri rushanwa.

Mu mikino yo mu itsinda rya kabiri (B), Angola yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 83-75, Benin itsindwa na Uganda amanota 83-57 bityo Uganda nayo ihita ijya mu mubare w’amakipe amaze gutsinda umukino umwe mu irushanwa naho nk’ibisanzwe Misiri yatsinze Tunisia amanota 73-52.

Dore uko imikino yagenze:

Kuwa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2016

Itsinda A:

*Gabon 68-77 Cote d’Ivoire

*Algeria 68-72 Mali

Itsinda B:

*Angola 83-75 DR Congo

*Benin 57-83 Uganda

*Egypt 73-52 Tunisia

Dore imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016

Itsinda A:

*Mali vs Gabon (11h15’)

*Rwanda vs Algeria (18h00’)

Itsinda B:

*Uganda vs Tunisia (13h30’)

*DR Congo vs Benin(15h45’)

 

Mali ntiratsindwa umukino n'umwe mu mikino itatu imaze gukina muri iri rushanwa

Algeria iririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo

Mali baririmba indirimbo yubahiriza igihugu

Gabon (Umweru) yatsinzwe na Cote d'Ivoire amanota 77-68

Cote d'Ivoire itsinda umukino wayo wa mbere mu irushanwa

Intebe y'abasimbura ya Gabon

Gabon nayo yageraga aho yiyerekana 

Uganda (Umutuku) yatsinze Benin amanota 83-57

DR Congo yatsinzwe na Angola amanota 83-75






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND