Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yitabiriye imikino y’abato yahuzaga ibihugu biri mu Karere ka Gatanu, yatahukanye umwanya wa kabiri (2) inyuma ya Misiri, Mwizerwa Faustine kapiteni w’iyi kipe yavuze ko abakobwa ba Misiri babarushije imbaraga z’umubiri (Physique).
Mwizerwa Faustine wari uyoboye bagenzi be yabwiye abanyamakuru ko intego yari yabajyanye i Mombasa kwari ugutwara igikombe ariko ngo bagezeyo basanga Misiri ibarusha imbaraga z’umubiri (Physical Pace) bityo babavutsa igikombe. “Ikipe ya Misiri urebye yaturushije physique (Imbaraga z’umubiri). Bari bafite speed(umuvuduko) kuturusha ni yo mpamvu rero natwe tugomba gukora cyane tukongera umuvuduko n’ibindi byose ku buryo ubutaha tuzabatsinda”.
“Mu irushanwa haba hagomba kubaho utsinda n’utsindwa. Twebwe rero twabaye aba kabiri n’ubwo twashakaga umwanya wa mbere, ntabwo byadushimishije ariko tugomba gukora tukongera imbaraga kugira ngo ubutaha tuzabe aba mbere”. Mwizerwa Faustine
Mwizerwa yasoje ashimira ishyirahamwe ry’umukino wa Basktball mu Rwanda (FERWABA) ku byo bakoze babategura ndetse agahamya ko mu gihe ubutaha bategurwa neza nta kipe yazongera kubatsinda mu buryo bworoshye.
Bahige Jacques umutoza w’ikipe y’aba bakobwa batarengeje imyaka 16 yavuze ko ikipe ya Misiri ariyo kipe yari ikomeye yari muri iri rushanwa ndetse ko bari bafite ubunararibonye ndetse ko u Rwanda rwabanje guhura n'ikibazo cy’imbaraga nke ziyongereyeho igihunga.
“Uko amakipe yari ameze, nka Misiri ni yo kipe yari ikomeye hariya (Mombasa). Bafite ubunararibonye, ubona bakina ibintu bazi. Ni ukuvuga yuko n’abakobwa bacu bagize ubunararibonye bakura muri iri rushanwa kuko bwari ubwa mbere bakina aya marushanwa. Ni ukuvuga ngo amarushanwa bagiye gutegura ari imbere bazaba bamaze kugira ubunararibonye bwisumbuyeho”. Bahige Jacques.
Ikipe y’abahungu (U16) y’u Rwanda yabaye iya mbere itsinze Tanzania amanota 72-33 ku mukino wa nyuma. Abakobwa nabo bagowe na Misiri ariko batsinda Tanzania amanota 77-25 ku mukino wa nyuma. Moise Mutokambali watozaga abahungu yabwiye abanyamakuru ko kuba u Rwanda rwaragiye rutsinda amakipe atandukanye atari uko yari yoroshye ahubwo ko bamugoye uretse Tanzania.
Mwizerwa Faustin kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 yemeye ko abanyamisirikazi bafite imbaraga nyinshi
Bahige Jacques umutoza w'ikipe y'igihugu y'abakobwa batarenge imyaka 16
Moise Mutokambali watoje ikipe y'abatarengeje imyaka 16 bagatahana igikombe
Ngoga Elias yari ayoboye abahungu (Ibumoso) mu gihe Mwizerwa Faustine yari imbere y'abakobwa (iburyo)
Abana bishimiye gushyika i Kigali amahoro
Dusabimana Eric umutoza wa mbere wungirje mu ikipe y'abakobwa
Umugwaneza Habimana Claudette umutoza wa Kabiri wungirije mu bakobwa
Iryimanivuze Deborah umwe mu bana bafite impano bari mu ikipe y'abakobwa
Aime Kalim Nkusi umutoza wungirije mu ikipe y'abahungu
Ngoga Elias Ernest kapiteni wa U16 (Abahungu) yatwaye igikombe
Tuyishimire Ibrahim umwe mu bari mu ikipe y'abahungu yatahukanye igikombe
Mukantwali Philomene nawe ni undi mwana utanga icyizere cya Basketball y'abakobwa b'u Rwanda
Jean Butoyi umunyamakuru wa RBA aganira na Ngoga Elias Ernest umwana ufite igihagararo kiberanye no gukina Basketball
Abana binjira mu modoka yabakuye ku kibuga cy'indege
Dore uko ibihugu byasoje bihagaze:
ABAHUNGU:
1.Rwanda
2.Kenya
3.Tanzania
ABAKOBWA:
1.Misiri
2.Rwanda
3.Kenya
4.TanzaniA
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INAYRWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO