RFL
Kigali

BASKETBALL:Shyaka Olivier abona ikipe hari ibyo idakorerwa kugira ngo yitware neza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/05/2017 10:31
0


Shaka Olivier kapiteni w’ikipe ya Espoir Basketball Club akaba n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball, yemeza ko iyi kipe y’igihugu idategurwa neza harimo no kudakina imikino ya gishuti.



Shyaka unaheruka mu Misiri aho u Rwanda rwari mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone5), avuga ko ibindi bihugu bitabarusha ikintu kinini uretse ko baba barateguwe neza mbere yuko bitabira amarushanwa. Icya mbere ashyira mu majwi nuko ikipe y’u Rwanda itagenerwa imikino ya gishuti mbere yo kujya mu marushanwa kuko ngo burya imyitozo yonyine ntabwo iba ihagije.

“Urugero rworoshye nta match amical zikomeye dukina kandi ni zo ziba zikenewe cyane. N’ikindi ugasanga dukoze umwiherero w’ibyumweru bibiri kandi urabizi ko ikipe y’igihugu iba ari abakinnyi beza kurusha abandi baba bakeneye umwanya uhagije wo kumenyerana”. Shyaka Olivier.

Shyaka Olivier kandi avuga ko kuba u Rwanda rwarabonye amahirwe yo kujya mu matsinda ari ibintu by’agaciro ndetse ari n’amahirwe ku mukino wa Basketball cyo kimwe n’umwanya mwiza wo kugira ngo abakinnyi bigaragaze.

“Ni ibyagaciro kanini ku bakinnyi, igihugu  no ku banywarwanda bose kuko ni ubwa mbere byaba bibayeho (habonetse itike y’igikombe cy’isi). Kandi bizanatuma n’agaciro ka Basketball mu Rwanda kiyongera kuko abakinnyi bose bazajya bahora bahanganye bashaka kuzakinira igihugu. Kuko uko ukina imikino myinshi ni nako wunguka ubundi bumenyi, rero birashimishije cyane”. Shyaka Olivier umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y’igihugu.

Ikijyanye no kuba u Rwanda rwari rwabuze itike yihuta (Direct ticket) igana mu matsinda bikaba ngombwa ko FIBA itanga amahirwe ku Rwanda bitewe nuko ikipe yari yabaye iya gatatu, Shyaka avuga ko ari amahirwe abakinnyi n’abatoza b’u Rwanda babonye yo gukosora amakosa yose bakoze, bakerekana ko hari icyo bashoboye muri Basketball ya Afurika.

“Abakinnyi nta kindi gikomeye twakora uretse kuba dukora cyane kurusha uko twakoraga mbere kuko niba amahirwe nk’aya yarabonetse ntago tuzajya hariya tugiye gutembera. Nta kindi rero dusabwa, ni ugukora cyane n’umwete. Ahari ubwitange n’ubushake ibindi biraboshoka”.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri (B), hamwe na Uganda, Nigeria na Mali.

Dore uko amatsinda ateye:

Group A

1.Cameroon

2.Guinea

3.South Africa

4.Tunisia

Group B

1.Rwanda

2.Uganda

3.Nigeria

4.Mali

Group C

1.DR Congo

2.Egypt

3.Angola

4.Morocco

Group D

1.Cote d’Ivoire

2.Mozambique

3.Senegal

4.Indi kipe ntiratangazwa

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC

Shyaka Olivier azamukana umupira ariko anabangamiwe na Yannick wa APR BBC

Shyaka Olivier azamukana umupira ariko anabangamiwe na Yannick wa APR BBC

 Shyaka umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y'igihugu

Shyaka umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu ikipe y'igihugu

 Shyaka azwiho kurangiza shampiyona ariwe utsinze amanota menshi (League Topscorer)

Shyaka azwiho kurangiza shampiyona ariwe utsinze amanota menshi (League Topscorer)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND