RFL
Kigali

BASKETBALL: Shooting Touch yafashije abagore n’abana gusoza icyumweru cyahariwe ubuzima -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2017 12:28
0


Ku wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017 ni bwo ku rwego rw’igihugu hasozwaga icyumweru cyahariwe ubuzima aho abaturage bagiye baganirizwa ku ngigo zitandukanya zabafasha kubungabunga ubuzima. ShootingTouch Program yifashishije umukino wa Basketball itanga ubu butumwa.



Shooting Touch umuryango ufasha mu iterambere ry’umukino wa Basketball harebwa abana n’abagore, wateguye amarushanwa yabereye i Nyamirama mu karere ka Kayonza aho abana biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye ndetse n’abagore bahuriye mu kibuga bagakina hanatangwa ubutumwa bwo kwita ku buzima bw’abatuye mu cyaro.

Aya marushanwa yatangiye ikipe ya Rukara itsinda Nyamirama amanota 6-2 mu mu cyiciro cy’abagore bakinaga iminota 20’. Nyuma hakinnye abana biga mu mashuli abanza mbere y’abiga mu mashuli yisumbuye.

 Mu guha ikizere abali n’abategarugori ko mu gukina Basketball bashobora kubikuramo ubuzima bwiza, Mark Moren usanzwe ari umunyamakurukazi muri ESPN yavuze ko  mu kazi akora kuri ESPN ari ugutangaza amakuru avugwa mu mukino wa Basketball  bituma yumva abohotse bigendanye n’urukundo akunda uyu mukino kandi ko bimurinda byinshi.

“Nkunda Basketball kuko ituma numva nigenga nkumva mfite ishyaka n’imbaraga zo gukora . Mu kazi nkora ko gutangaza amakuru aba ari muri Basketball mbifashwamo no kuba narayikinnye ikantera ubuzima bwiza ntwarwaragurika kuko nta muntu ukora siporo upfa kurwara”. Mark Moren

Moren kandi yavuze kandi yagiriye inama abagore ko mu gihe baba biriwe mu mirimo ikomeye bakora bajya bafata akanya bagakora siporo kugira ngo baruhuke mu mutwe banatekereza ibindi bintubishya byabagirira akamaro.

Icyumweru cyahariwe ubuzima cyari cyatangijwe kuwa 13 Werurwe 2017 gisozwa kuwa 18 Werurwe 2017. Kwirinda kuruta kwivuza niyo yari insanganyamatsiko y’iki cyumweru.

Muri gahunda zaShooting Touch harimo gukundisha abana n’abagore umukino wa Basketball babarinda ibyabashora mu ngeso mbi. Ibi babikora bubaka amazu n’ibibuga mu duce tw’igihugu nk’ibikorwa remezo bizajya bifasha mu gukina uyu mukino.

Nyamirama

Umuhango watangijwe n'imbyino za Kinyarwanda

Nyamirama

Shooting Touch

Abali n'abategarugoli nibo batangiye bakina umukino wa Basketball

Nyamirama

Ikipe y'abali n'abategarugoli ya Nyamirama

Nyamirama

Aba bali n'abategarugoli basanzwe bakina Basketball kuko bafite abatoza babahora hafi

Nyamirama

Ikipe ya Rukara (bambaye umukara) yatsinze Nyamirama (bambaye umweru) amanota 6-2 mu minota 20 bamaze mu kibuga

Nyamirama

Nyuma y'umukino barivanze bafata ifoto y'urwibutso

Nyamirama

Ababyeyi bakuze usanga bishimiye kubona bagenzi babo bakina

Nyamirama

Ikipe y'abana biga mu mashuli abanza (Nyamirama)

Nyamirama

Ikipe y'abana biga mu mashuli abanza (Rukara) yishyushya mbere y'umukino

abana

Abana biga mu mashuli abanza bafashwa na Shooting Touch Program mu kuba bakwitoza umukino wa Basketball hakiri kare

Nyamirama

Abandi bana baba bari hanze bareba uko umukino ukinwa

Nyamirama

Abasimbura

Amafoto: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND