RFL
Kigali

BASKETBALL: Sangwe Armel yakuyeho umuhigo wari ufitwe na Kami Kabange

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/04/2018 16:30
0


Sangwe Armel umukinnyi ukiri muto ukinira ikipe ya Espoir BBC yakuyeho umuhigo wari ufitwe na Kami Kabange Milambwe, atsinda amanota 40 mu mukino, umuhigo mushya yashyizeho ubwo bisobanuraga na UGB. UGB yahise irangiza shampiyona mbere y’andi makipe kuko yakinaga umukino wa 14.



Muri uyu mukino, Sangwe yujuje amanota 40 wenyine mu mukino bihita birenga amanota 33 Kami Kabange Milambwe yigeze gutsinda Rusizi BBC. Ubwo Kami Kabange yatsindaga amanota 33 yakuragaho agahigo n’ubundi yari yashyizeho atsinda amanota 32 ubwo REG BBC yakinaga na IPRC South BBC.

Espoir BBC yatsinze UGB amanota 95-75. Muri uyu mukino, Sangwe yatsinze amanota 40, atabara inkangara (Rebound) inshuro esheshatu (6), atanaga imipira ine (4) yabyaye amanota (Assists). Emile Uwiringiyimana wa UGB ni we wamuguye mu ntege atsinda amanota 19 mu mukino.

Sangwe Armel  avuga ko ari ibintu byo kwishimira

Sangwe Armel  avuga ko ari ibintu byo kwishimira 

Aya manota abiri (2), yatumye Espoir BBC igwiza amanota 18 mu mikino 12 ya shampiyona bamaze gukina bakaba bicaye ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo. Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino 13 imaze gukina. Ikaba izigamye amanota 213 kuko batsinze amanota 1004 binjizwa 791. REG BBC ifite igikombe cya shampiyona ya 2017 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 mu mikino 13 bamaze gukina. Bazigamye amanota 248. Binjije amanota 1166, binjizwa 918.

Sangwe umwe mu bakinnyi bafashije Espoir BBC muri uyu mwaka

Sangwe umwe mu bakinnyi bafashije Espoir BBC muri uyu mwaka

APR BBC itozwa na Aime Kalim Nkusi iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 22 mu mikino 13 imaze gukina. Izigamye amanota 109 kuko yarebye mu nkangara inshuro ziyiha amanota 948 bayitsindamo amanota 839. UGB yamaze gusoza imikino yayo (14), kuri ubu yicaye ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 17. UGB irimo umwenda w’amanota 216 kuko yatsinze amanota 937 bayitsinda amanota 1153.

Kami yatsinze amanota 20 muri 81 REG BBC yashyize mu nkangara bahura na Espoir BBC ku mukino wa nyuma

Kami Kabange Milambwe siwe ugifite umuhigo wo gutsinda amanota menshi mu mukino

Dore uko amakipe ahagaze:

1.Patriots BBC , imikino 13, amanota 24

2.REG BBC,  imikino 13, amanota 23

3.APR BBC,  imikino 13,  amanota 22

4.Espoir BBC,  imikino 12,  amanota 18

5.IPRC South BBC,  imikino 12, amanota 18

6.IPRC Kigali BBC,  imikino 12, amanota 18

7.UGB,  imikino 14 , amanota 17

8.Rusizi BBC,  imikino 13,  amanota 13






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND