RFL
Kigali

BASKETBALL: Ruhezamihigo yasinye muri Patriots BBC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/09/2017 9:37
0


Ruhezamihigo Hamza umukinnyi mpuzamahanga mu mukino wa Basketball wakinaga muri Canada no mu ikipe y’igihugu, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Patriots BBC ndetse akaba agomba gutangira kwigaragaza mu mikino y’Akarere ka Gatanu iteganyijwe kuva kuwa 1-7 Ukwakira 2017 i Lugogo muri Uganda.



Ruhezamihigo wakiniye amakipe nka Concordia na Riviere des Prairies Jaguars muri Canada aje mu ikipe ya Patriots BBC izwiho abakinnyi bakuze banafite ubunararibonye muri uyu mukino. Uyu musore kandi yahoze mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 18 mu 2014 aho yari ashinzwe ibijyanye na tekinike (Technical Consultant).

Muri Patriots BBC asanzemo Sagamba Sedar na Mugabe Arstide bakina ku mwanya umwe wo kuzamukana imipira. Muri iyi kipe kandi izaba yitabira imikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V2017), Patriots BBC izaba yitabaza abakinnyi yakuye mu yandi makipe barimo; Kami Kabanga Milambwe (REG BBC) na Hagumintwali Steven kapiteni wa IPRC Kigali BBC.

Ruhezamihigo Hamza aheruka mu mikino ya AfroBasket 2017

Ruhezamihigo Hamza aheruka mu mikino ya AfroBasket 2017 

Mu mikino y'Akarere ka Gatanu, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n'amakipe atatu arimo; Patrios Men Basketball Club, IPRC South Men Basketball Club na APR Women Basketball Club.

Hagumintwali Steven wa IPRC Kigali BBC azakinira Patriots BBC mu mikino ya ZoneV2017

Hagumintwali Steven wa IPRC Kigali BBC azakinira Patriots BBC mu mikino ya ZoneV2017

Kami Kabange wa REG BBC azakinira Patriots BBC muri ZoneV2017

Kami Kabange wa REG BBC azakinira Patriots BBC muri ZoneV2017

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC nawe ari mu bakinnyi 13 bazakinira Patriots BBC muri ZoneV2017

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC nawe ari mu bakinnyi 13 bazakinira Patriots BBC muri ZoneV2017

Mugabe Arstide niwe kapiteni uhoraho wa Patriots BBC

Mugabe Arstide ni we kapiteni uhoraho wa Patriots BBC

Dore abakinnyi 13 Patriots BBC izakoresha mu mikino ya ZoneV2017:

Mugabe Arstide, Sagamba Sedar, Nkurunziza Walter, Hagumintwali Steven, Hakizimana Lionel, Ishimwe Didier, Bukuru Joseph, Kamilindi Olivier, Kaje Elie, Ntagunduka Jean de Dieu, Shayaka Olivier , Kami Kabange Milambwe na Ruhezamihigo Hamza.

PHOTOS: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND