RFL
Kigali

BASKETBALL: Ruhezamihigo na Hakizimana Lionel basubukuye gahunda yo gutoza abana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2017 14:48
0


Ruhezamihigo Hamza na Hakizimana Lionel abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu bakaba n’abakinnyi ba Patriots BBC basubukuye gahunda y’igikorwa cyo kuzenguruka igihugu batoza abana umukino wa Basketball banabaganiriza ku kamaro k’uwu mukino wabaye umuco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Ruhezamihigo Hamza usa n'aho ariwe watangije iki gikorwa mu mwaka kuko no mu mpeshyi y’umwaka ushize bakoreye kuri sitade Amahoro I Remera na Kayonza, avuga ko  ari gahunda iba igamije kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze ku mukino wa Basketball ndetse no kugira ngo uyu mukino urusheho gukomeza kwinjira mu bana hakiri kare.

“Muri macye ni ibintu nifuje kuba nakora kuva cyera na kare kubera urukundo ngirira uyu mukino, ubu rero turi kwigisha abakinnyi b’ejo hazaza kugira ngo amahirwe yo gukina atazabacika bityo bazavemo abantu babayeho neza banazi Basketball”. Ruhezamihigo

Ruhezamihigo kandi avuga ko umwaka ushize w’imikino (2016-2017) yari yazananye n’umutoza wamutozaga muri Canada baza gufatanya na bamwe mu batoza bo mu Rwanda ariko kuri ubu yafashe umwanzuro wo kwisunga Hakizimana Lionel avuga ko ari inshuti ye basangiye urukundo rwa Basketball ndetse banafite intumbero zimwe.

Umwaka ushize bakoranye n’abana batarngeje imyaka 18 bahurijwe kuri sitade Amahoro i Remera mbere yuko bajya kureba abana biga muri New Life Christian Academy (Kayonza).

Muri iyi gahunda bareba abana (Abahungu n’abakobwa) bari mu kigero cy’imyaka 5-8, 8-11 na 12-18 bizera ko hari ubumenyi bazavana muri iyi myitozo bakorana. Gusa aba basore bateganya ko bazanareba uko bakorana n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16.

Ku ruhande rwa Hakizimana Lionel uheruka kuva muri Espoir FC agana muri Patriots BBC, avuga ko biteguye kuba banakoresha amafaranga yabo bwite kuko nibo ubwabo baterankunga b’iki gikorwa.

“Inkunga twitabaza muri iyi gahunda y’imyitozo iva mu gukusanya amafaranga dukura mu miryango, inshuti n’abavandimwe ndetse no kuba twe ubwacu twikora ku mufuka. Iki gikorwa twizera ko kizabona umuterankunga kugira ngo kibe kinini kizabashe kugera mu bice byinshi by’igihugu”. Hakizimana Lionel

Hakizimana avuga ko nyuma yo kuva i Kayonza bagiye kwicara bakareba kuri gahunda bafite bakareba igishoboka bakabona kwemeza akandi gace bazasura kuko Kayonza baharangije mu mpera z'icyumweru gishize.

Hakizimana Lionel uheruka mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu 2014 avuga ko atasezeye mu ikipe y’igihugu ahubwo ko igihe cyose abatoza bazaba bamushimye yiteguye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Hakizimana Lionel (Ubanza ibumoso) na Ruhezamihigo Hamza (Ubanza iburyo) bemera ko bazatanga ibyo bafite ku bw'urukundo bafitiye Basketball

Hakizimana Lionel (Ubanza ibumoso) na Ruhezamihigo Hamza (Ubanza iburyo) bemera ko bazatanga ibyo bafite ku bw'urukundo bafitiye Basketball

Intego ni ukwigisha abana ubumenyi bw'ibanze ku mukinnyi wa Basketball

Intego ni ukwigisha abana ubumenyi bw'ibanze ku mukinnyi wa Basketball

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND