RFL
Kigali

REG BBC yatangiye imikino yo kwibuka yitwara neza, amakipe azahagararira u Rwanda ahabwa ibendera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/05/2017 10:36
0

Ni imikino yo kwibuka ku nshuro ya 23 abahoze ari abakinnyi, abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 aho hakinwaga umunsi wayo wa kabiri (2). Ikipe ya REG BBC yabashije gutsinda Espoir BBC amanota 69-59.

Ni amakipe yose abarizwa mu itsinda rya mbere (A) aho ikipe ya REG yatangiye yiharira umukino kuko mu gace ka mbere yatsinzemo amanota 20 kuri 10 ya Espoir BBC, agace ka kabiri igatsidwa ku manota 17-19 ni nako kandi yatsinzwe agace ka gatatu ku manota 10-12 mbere yuko nayo itsinda akanyuma amanota 22-18. Mu mikino yo mu itsinda rya kabiri (B) Patriots BBC yatsinze IPRC-South BBC amanota 77-72.

Amakipe yombi yatangiye umukino agenda yinjizanya amanota kuko agace ka mbere karangiye banganya amanota 10-10 , agace ka kabiri Patriots BBC yagatsinzemo amanota 18 kuri 16 ya IPRC-South ari nako kandi Patriots BBC itsindwa agace ka gatatu ku manota 18-24 mbere yuko isoza agace ka nyuma itsinzemo amanota 31-22 .

Mu itsinda rya kabiri (B) kandi APR BBC yanyagiye 30 Plus BBC amanota 101-49 Mu cyiciro cy’abari n’abategarugoli nabo barakinaga aho IPRC-South BBC yatsinze Ubumwe BBC amanota 81-58.

Dore uko imikino yarangiye:

Ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017

*Ubumwe BBC 58-81 IPRC –South BBC

Itsinda A:

*REG BBC 69-59  Espoir BBC

Itsinda B:

*IPRC South BBC 72-77 Patriots BBC

*APR BBC 101-49 Trente Plus BBC

Kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017

Itsinda A:

*IPRC Kigali BBC 51-80 ESpoir BBC

Itsinda B:

*Patriots BBC 120-50 Trente Plus

*IPRC South BBC 73-56 APR BBC

 Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Ngandu Bienvenue agora Espoir BBC yahoze akinira

Ngandu Bienvenue agora Espoir BBC yahoze akinira

Mbanze Bryan wa Espoir BBC azamuka mu kirere ashaka amanota

Mbanze Bryan wa Espoir BBC azamuka mu kirere ashaka amanota

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yikoza ibicu ku nyungu za Espoir BBC

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yikoza ibicu ku nyungu za Espoir BBC

Kuri iki Cyumweru kandi ni bwo Uwacu Julienne, Minisitiri w'Umuco na Siporo yashyikirije ibendera ry'igihugu amakipe y'u Rwanda y'ingimbi n'abangavu batarengeje imyaka 16 bazaserukira u Rwanda mu mikino y'Akarere ka Gatanu (Zone5) izabera i Mombasa muri Kenya kuwa tariki ya 1-6 Kamena 2017.

Uwacu Julienne (hagati) ashyikiriza ibendera abakapiteni b'amakipe yombi

Uwacu Julienne (hagati) ashyikiriza ibendera abakapiteni b'amakipe yombi

Mugwiza Desire' umuyobozi wa FERWABA

Mugwiza Desire umuyobozi wa FERWABA

Uhereye ibumoso: Bahige Jacques umutoza mukuru w'ikipe y'abakobwa (U16), Hakizimana Claudette (hagati/umutoza wa kabiri wungirije) na Dusabimana Eric (Umutoza wa mbere wungirije)

Uhereye ibumoso: Bahige Jacques umutoza mukuru w'ikipe y'abakobwa (U16), Hakizimana Claudette (hagati/umutoza wa kabiri wungirije) na Dusabimana Eric (Umutoza wa mbere wungirije) 

Abana bumva impanuro

 Abana bumva impanuro

Ababyeyi bari baje kumva icyo abana babo bagiye gukora i Mombasa muri Kenya

Ababyeyi bari baje kumva icyo abana babo bagiye gukora i Mombasa muri Kenya

Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne

AMAFOTO: FERWABA

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND