RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yabaye itwaye igikombe mbere yuko shampiyona irangira

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/06/2017 13:07
0


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball yashinzwe muri uyu mwaka w’imikino 2016-2017 yatwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo kurangiza imikino 17 muri 18 ya shampiyona iri imbere ku buryo mu makipe ayiri inyuma bitakunda ko ayicaho.



Ibi yabigezeho ibasha kugenda yitsindira amakipe bari bahanganye arimo na Patriots BBC iheruka gutsindwa na APR BBC. Kuri iki Cyumweru, ikipe ya REG yasabwaga gutsinda Integrated Polytechnic Regional Center –Kigali (IPRC Kigali BBC) kugira ngo yizere kwegukana igikombe cy’amateka muri shampiyona kuko ni cyo cya mbere ibitse kigiye gisanga igikombe cy’amarushanwa yo kwibuka ku rwego mpuzamahanga iheruka gutwara itsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017 ni bwo REG BBC yatsindaga IPRC Kigali BBC amanota 87-62. Agace ka mbere karangiye REG BBC ifite amanota 15 kuri 16 ya IPRC Kigali BBC itozwa na Buhake Albert. Agace ka kabiri ni bwo REG yazamutse ikarangiza ifite amanota 27 kuri 14 ya IPRC Kigali BBC.

Agace ka gatatu ni bwo IPRC Kigali BBC nayo yeretse John Bahufite utoza REG BBC ko nabo atari abana mu kibuga bamutsinda amanota 21-17 mbere yuko abasore ba REG BBC bayinyangira amanota 28 kuri 11 mu gace ka nyuma.

Mu mikiino 17 imaze gukina, REG BBC yatsizemo imikino 16 itsindwamo umwe (1) bihita biyiha amanota 33. Kuri ubu imaze kwinjiza amanota 1588, yinjijwe amanota 964  biyiha uburenganzira bwo kuba izigamye amanota 624.

Mu mukino REG BBC yatsinzemo UGB amanota 75-48 Bahufite yari yakoresheje cyane ikipe ya kabiri yitegura guhura na IPRC Kigali BBC

Mu mukino REG BBC yatsinzemo UGB amanota 75-48 Bahufite yari yakoresheje cyane ikipe ya kabiri yitegura guhura na IPRC Kigali BBC

Espoir BBC iri ku mwanya wa kabiri, baranganya imikino bakinnye (17) nubwo bo batsinzwemo itanu (5) bagatsinda imikino 12. Espoir BBC yabashije gutsinda amanota 1465, itsindwa amanota 1013 ikaba izigamye amanota 452 bituma yicaye ku mwanya wa kabiri n’amanota 29.

Patriots BBC iheruka gutsindwa na APR BBC kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu (3) n’amanota 29 mu mikino 16 imaze gukina. Patriots BBC yatsinze imikino 13 itsindwa itatu (3). Yinjije amanota 1391, yinjizwa 948 bituma iba izigamye amanota 443.

Mu gihe Patriots BBC yatsinda imikino ibiri isigaye, yahita igira amanota 33 ikanganya na REG BBC. Ibi ntibyayiha amahirwe kuko kabone nubwo REG BBC yatsindwa umukino ifitanye na Espoir BBC kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017, yahita igira amanota 34 mu gihe yawutsinda ikarangiza shampiyona ifite amanota 35.

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017

-CSK BBC 42-107  IPRC South BBC

-REG BBC 75-48  UGB  

-APR BBC 65-61 Patriots BBC  

 Kuwa Gatanu tariki 16 Kamena 2017

-Espoir BBC 73-75 IPRC Kigali BBC

-UGB 72-58 Trente Plus BBC

Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017

-REG BBC  87-62 IPRC Kigali BBC 

Dore uko amakipe azahura mu mpera z’iki Cyumweru:

 Kuwa Gatanu tariki 23 Kamena 2017

 -Trente Plus BBC vs IPRC Kigali BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

-REG BBC vs Espoir BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017

-Patriots BBC vs CSK BBC (Petit Stade Remera, 14h00’)

-APR BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 16h00’)

Ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2017

-Patriots vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 09h00’)

-APR BBC vs CSK BBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

-IPRC South BBC vs IPRC Kigali BBC (Petit Stade Remera, 13h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND