Ikipe ya REG BBC igomba gucakirana na Espoir BBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuba abari bafite aho bahurira n’umukino wa Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, umukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 kuri sitade nto ya Remera saa kumi z’umugoroba (16h00’).
Ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda PJB Goma amanota 83-57 ku mukino wa kabiri yagombaga gukina mu itsinda rya mbere (A). REG kandi yongeraga amanota yasaruye kuri mucyeba Patriots BBC kuri uyu wa Gatanu ubwo yayitsindaga amanota 82-68.
Ikipe ya Espoir BBC igeze kuri iyi ntambwe nyuma yo kuba yaratangiye irushanwa itsinda IPRC South BBC amanota 79-64. Kuri uyu wa Gatandatu, Espoir BBC yakomeje kongera amanota itsinda Dynamo amanota 68-43 mbere yo gutsinda Bundess amanota 90-68.
Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya APR WBBC (Rwanda) igomba gucakirana na Berco Stars (Burundi) ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa munani (14h00') muri sitade nto ya Remera.
APR WBBC (Rwanda) yageze ku mukino wa nyuma bitewe nuko yatangiye itsinda ASB Scandinavia amanota 46-41 kuwa Gatanu mbere yo gutsinda PJB Goma amanota 64-47 kuri uyu wa Gatandatu. Mu itsinda rya kabiri (B), Berco Stars yazamutse imaze gutsinda IPRC South WBBC amanota 63-51.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya IPRC South BBC igomba gucakirana na Patriots BBC guhera saa yine za mu gitondo (10h00') muri sitade nto ya Remera naho ikipe ya ASB Scandinavia (DR Congo) ihure na IPRC South WBBC mu cyiciro cy'abakobwa saa sita (12h00') mu nzu y'imikino ya NPC.
Mu bakina batarabigize umwuga ariko barakanyujijeho muri uyu mukino wa Baskteball, ikipe ya Patriots BBC izacakirana na Bakolo (DR Congo) ku mukino wa nyuma kuko bose babashije gutsinda imikino yabo. Bakolo yatsinze Patriots BBC amanota 56-51 naho UGB itsinda 30 Plus amanota 90-56.
Dore uko imikino ya nyuma iteye:
ABAGABO:
Umwanya wa gatatu: -Patriots BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 10h00')
Umwanya wa mbere: -REG BBC vs Espoir BBC (Petit Stade Remera, 16h00')
ABAGORE:
Umwanya wa gatatu:-ASB Scandinavia vs IPRC South WBBC (NPC, 12h00')
Umwanya wa mbere:-APR WBBC vs Berco Stars WBBC (Petit Stade Remera, 14h00')
Dore uko imikino yarangiye (Kuwa Gatanu)
ABAGABO:
Itsinda A:
*REG BBC 82-68 Patriots BBC
Itsinda B:
*Espoir BBC 74-69 IPRC South BBC
*Bundes(DRC) 52-63 Dynamo BBC(Burundi)
ABAGORE:
*APR WBBC 46-41 ASB Scandinavia
Dore uko imikino yarangiye (Kuwa Gatanu)
ABAGABO:
Itsinda A:
*REG BBC 82-68 Patriots BBC
Itsinda B:
*Espoir BBC 74-69 IPRC South BBC
*Bundes(DRC) 52-63 Dynamo BBC(Burundi)
ABAGORE:
*APR WBBC 46-41 ASB Scandinavia
Kuwa Gatandatu
ABAGABO
Itsinda B:
*IPRC-South(Rwanda) 67-57 Bundes(DRC Congo)
*Espoir BBC(Rwanda) 68-43 Dynamo(Burundi) Rafiki)
*IPRC-South BBC(Rwanda) 45-38 Dynamo(Burundi)
*Bundes(DRC) 68-90 Espoir BBC(Rwanda)
Itsinda A:
*Patriots BBC(Rwanda) 86-58 PJB Goma(DRC)
*REG BBC(Rwanda) 83-57 PJB Goma(DRC)
ABAGORE
Itsinda B:
*Scandinavia(DRC) 57-53 PJB Goma(DRC)
*PJB Goma (DRC) 47-64 APR BBC(Rwanda)
Itsinda A:
*Berco Stars(Burundi) 63-51 IPRC-South (Rwanda)
Abakanyujijeho
itsindaA:
*UGB BBC(Rwanda) 90-56 30Plus BBC(Rwanda)
Itsinda B:
*Patriots BBC(Rwanda) 52-56 Bakolo(DRC)
AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA ESPOIR BBC NA BUNDESS
Umunota wo kwibuka
Abafana mu munota wo kwibuka
Ubara ko umunota wo kwibuka wuzuye
Shema Didier Maboko wasifuye uyu mukino ubwo yumvikanaga n'abasifuzi baba bicaye bareba amanota n'indi mibare ibera mu kibuga
Espoir BBC yitegura gutangira umukino dore ko wari uwa kabiri ku munsi
Bundess nabo bari bameze neza biteguye guhangana na Espoir BBC
Espoir BBC mu mukino utayigoye
Munyaneza Eric bita Bukofi Espoir BBC yatiye muri APR BBC ahana ikosa
Espoir BBC yakinaga isa naho iri kuruhuka
Bundess wabonaga nta morale
Ambola umukinnyi wa Patriots BBC yakoraga nk'umutoza wungirije muri Bundess yari ihanganye na Espoir BBC
Mbanze Bryan wa Espoir BBC ahana ikosa
AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA IPRC SOUTH WBBC NA BERCO STARS (BURUNDI)
Umunota wo kwibuka
Ikipe ya IPRC South WBBC
Abakobwa ba Berco Stars y'i Burundi
Abafana
Abafana mu munota wo kwibuka mu mukino wakiniwe ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo
IPRC South WBBC mu ifoto ibanziriza umukino
Ikipe ya Berco Stars mu ifoto ibanziriza umukino
Abasimbura ba Berco Stars-Burundi
Abasimbura ba IPRC South WBBC
Berco Stars ni yo yatangiye yinjira mu mukino
Icyo bita gukina umuntu
IPRC South WBBC yarwanaga no gukiza inkangara
Uguhangana kwari kose
Umukino IPRC South BBC yumvaga ko yanatsinda
Berco Stars bisa naho itoroshye igomba kwisobanura na APR WBBC ya hano mu Rwanda
Uburyo IPRC South BBC yageragejemo bwari buhagije kugira ngo ivemo
AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA ESPOIR BBC NA DYNAMO
Umunota wo kwibuka
Abafana mu munota wo kwibuka
Ikipe ya Dynamo BBC
Espoir BBC
Batanu ba Espoir BBC babanje mu kibuga
Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir BBC
Iyakaremye wa Espoir BBC azamukana umupira
Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC ari hagati y'abantu babiri
Dynamo nubwo yatsinzwe ntabwo yakinnye nabi
Shyaka Olivier agora Dynamo
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamukana umupira
Iyakaremye akina asimburana na Nshobozwabyosenumukiza
Mbanze Bryan wa Espoir BBC ashaka amanota
Dynamo ishaka uko yacika Espoir BBC ku mipira igana ikirere
Bacungana ku jisho
Dynamo BBC yambara nka Espoir BBC iyo yabishatse
Mugwiza Desire (ubanza iburyo) perezida wa FERWABA kuri Club Rafiki areba umukino
Espoir BBC ishaka amanota ku mbaraga
AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUKINO WA IPRC SOUTH BBC (ABAHUNGU) NA BUNDESS
Reka mbanze mbamenyeshe ko IPRC South BBC igomba kwisobanura na Patriots BBC mu mukino w'umwanya wa Gatatu mu bagabo
Umukino wa Bundess na IPRC South BBC ni wo wabimburiye indi yose yakiniwe kuri Club Rafiki kuri uyu wa Gatandatu
IPRC South BBC yari ifite imbaraga zaturukaga mu kuba yaratsinzwe na Espoir BBC
IPRC South BBC yaje kugira amahirwe inatsinda umukino
Abafana bari batangiye kuza
Niyonsaba Bienvenue kapiteni wa IPRC South BBC azamukana umupira
Imbaraga zari zikenewe cyane
Hashakishwa amanota
Akaruhuko
Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC igomba kubyuka icakirana na Patriots BBC itozwa na Henry Mwinuke
AMAFOTO: MIHIGO Saddam/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO