RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC na Espoir BBC zirisobanura ku mukino wa nyuma mu mikino yo kwibuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/06/2017 2:36
0


Ikipe ya REG BBC igomba gucakirana na Espoir BBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuba abari bafite aho bahurira n’umukino wa Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, umukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 kuri sitade nto ya Remera saa kumi z’umugoroba (16h00’).



Ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda PJB Goma amanota 83-57 ku mukino wa kabiri yagombaga gukina mu itsinda rya mbere (A). REG kandi yongeraga amanota yasaruye kuri mucyeba Patriots BBC kuri uyu wa Gatanu ubwo yayitsindaga amanota 82-68.

Ikipe ya Espoir BBC igeze kuri iyi ntambwe nyuma yo kuba yaratangiye irushanwa itsinda IPRC South BBC amanota 79-64. Kuri uyu wa Gatandatu, Espoir BBC yakomeje kongera amanota itsinda Dynamo amanota 68-43 mbere yo gutsinda Bundess amanota 90-68.

Mu cyiciro cy'abagore, ikipe ya APR WBBC (Rwanda) igomba gucakirana na Berco Stars (Burundi) ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa munani (14h00') muri sitade nto ya Remera. 

APR WBBC (Rwanda) yageze ku mukino wa nyuma bitewe nuko yatangiye itsinda ASB Scandinavia amanota 46-41 kuwa Gatanu mbere yo gutsinda PJB Goma amanota 64-47 kuri uyu wa Gatandatu. Mu itsinda rya kabiri (B), Berco Stars yazamutse imaze gutsinda IPRC South WBBC amanota 63-51.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya IPRC South BBC igomba gucakirana na Patriots BBC guhera saa yine za mu gitondo (10h00') muri sitade nto ya Remera naho ikipe ya ASB Scandinavia (DR Congo) ihure na IPRC South WBBC mu cyiciro cy'abakobwa saa sita (12h00') mu nzu y'imikino ya NPC. 

Mu bakina batarabigize umwuga ariko barakanyujijeho muri uyu mukino wa Baskteball, ikipe ya Patriots BBC izacakirana na Bakolo (DR Congo) ku mukino wa nyuma kuko bose babashije gutsinda imikino yabo. Bakolo yatsinze Patriots BBC amanota 56-51 naho UGB itsinda 30 Plus amanota 90-56.

Dore uko imikino ya nyuma iteye:

ABAGABO:

Umwanya wa gatatu: -Patriots BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 10h00')

Umwanya wa mbere: -REG BBC vs Espoir BBC (Petit Stade Remera, 16h00')

ABAGORE:

Umwanya wa gatatu:-ASB Scandinavia vs IPRC South WBBC (NPC, 12h00')

Umwanya wa mbere:-APR WBBC vs Berco Stars WBBC (Petit Stade Remera, 14h00')

Dore uko imikino yarangiye (Kuwa Gatanu)

ABAGABO:

Itsinda  A:

*REG BBC 82-68 Patriots BBC

Itsinda B:

*Espoir BBC 74-69 IPRC South BBC

*Bundes(DRC) 52-63 Dynamo BBC(Burundi)

ABAGORE:

*APR WBBC 46-41 ASB Scandinavia

Dore uko imikino yarangiye (Kuwa Gatanu)

ABAGABO:

Itsinda  A:

*REG BBC 82-68 Patriots BBC

Itsinda B:

*Espoir BBC 74-69 IPRC South BBC

*Bundes(DRC) 52-63 Dynamo BBC(Burundi)

ABAGORE:

*APR WBBC 46-41 ASB Scandinavia

Kuwa Gatandatu

ABAGABO

Itsinda B:

*IPRC-South(Rwanda) 67-57 Bundes(DRC Congo)

*Espoir BBC(Rwanda) 68-43 Dynamo(Burundi) Rafiki)

*IPRC-South BBC(Rwanda) 45-38 Dynamo(Burundi)

*Bundes(DRC) 68-90 Espoir BBC(Rwanda)

Itsinda A:

*Patriots BBC(Rwanda) 86-58   PJB Goma(DRC)

*REG BBC(Rwanda) 83-57 PJB Goma(DRC)    

ABAGORE

Itsinda B:

*Scandinavia(DRC) 57-53 PJB Goma(DRC)

*PJB Goma (DRC) 47-64 APR BBC(Rwanda)

Itsinda A:

*Berco Stars(Burundi) 63-51 IPRC-South (Rwanda)

Abakanyujijeho

itsindaA:

*UGB BBC(Rwanda) 90-56 30Plus BBC(Rwanda)

Itsinda B:

*Patriots BBC(Rwanda)  52-56 Bakolo(DRC)

 AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA ESPOIR BBC NA BUNDESS

Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Abafana mu munota wo kwibuka

Abafana mu munota wo kwibuka

Ubara ko umunota wo kwibuka wuzuye

Ubara ko umunota wo kwibuka wuzuye

Shema Didier Maboko wasifuye uyu mukino ubwo yumvikanaga n'abasifuzi baba bicaye bareba amanota n'indi mibare ibera mu kibuga

Shema Didier Maboko wasifuye uyu mukino ubwo yumvikanaga n'abasifuzi baba bicaye bareba amanota n'indi mibare ibera mu kibuga

Espoir BBC yitegura gutangira umukino dore ko wari uwa kabiri ku munsi

Espoir BBC yitegura gutangira umukino dore ko wari uwa kabiri ku munsi

Bundess nabo bari bameze neza biteguye guhangana na Espoir BBC

Bundess nabo bari bameze neza biteguye guhangana na Espoir BBC

Espoir BBC mu mukino utayigoye

Espoir BBC mu mukino utayigoye

Niyonkuru Pascal Kaceka ahana ikosa

Munyaneza Eric bita Bukofi Espoir BBC yatiye muri APR BBC ahana ikosa

Espoir BBC yakinaga isa naho iri kuruhuka

Espoir BBC yakinaga isa naho iri kuruhuka

Bundess wabonaga nta morale

Bundess wabonaga nta morale

Ambola umukinnyi wa Patriots BBC yakoraga nk'umutoza wungirije muri Bundess yari ihanganye na Espoir BBC

Ambola umukinnyi wa Patriots BBC yakoraga nk'umutoza wungirije muri Bundess yari ihanganye na Espoir BBC

Mbanze Bryan wa Espoir BBC ahana ikosa

Mbanze Bryan wa Espoir BBC ahana ikosa

AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA IPRC SOUTH WBBC NA BERCO STARS (BURUNDI)

Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Ikipe ya IPRC South WBBC

Ikipe ya IPRC South WBBC

Abakobwa ba Berco Stars y'i Burundi

Abakobwa ba Berco Stars y'i Burundi

Abafana

Abafana 

Abafana mu munota wo kwibuka mu mukino wakiniwe ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo

Abafana mu munota wo kwibuka mu mukino wakiniwe ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo

IPRC South WBBC mu ifoto ibanziriza umukino

IPRC South WBBC mu ifoto ibanziriza umukino

Ikipe ya Berco Stars mu ifoto ibanziriza umukino

Ikipe ya Berco Stars mu ifoto ibanziriza umukino

Abasimbura ba Berco Stars-Burundi

Abasimbura ba Berco Stars-Burundi

Abasimbura ba IPRC South WBBC

Abasimbura ba IPRC South WBBC

Berco Stars niyo yatangiye yinjira mu mukino

Berco Stars ni yo yatangiye yinjira mu mukino

Icyo bita gukina umuntu

Icyo bita gukina umuntu

IPRCSouth WBBC yarwanaga no gukiza inkangara

IPRC South WBBC yarwanaga no gukiza inkangara

Uguhangana kwari kose

Uguhangana kwari kose

Umukino IPRC South BBC yumvaga ko yanatsinda

Umukino IPRC South BBC yumvaga ko yanatsinda

Berco Stars bisa naho itoroshye igomba kwisobanura na APR WBBC ya ahno mu Rwanda

Berco Stars bisa naho itoroshye igomba kwisobanura na APR WBBC ya hano mu Rwanda

Uburyo IPRC South BBC yageragejemo bwari buhagije kugira ngio ivemo

Uburyo IPRC South BBC yageragejemo bwari buhagije kugira ngo ivemo

AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA ESPOIR BBC NA DYNAMO

Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Abafana mu munota wo kwibuka

Abafana mu munota wo kwibuka

Ikipe ya Dynamo BBC

Ikipe ya Dynamo BBC

Espoir BBC

Espoir BBC 

Batanu ba Espoir BBC babanje mu kibuga

Batanu ba Espoir BBC babanje mu kibuga

Mwiseneza Maxime  umutoza mukuru wa Espoir BBC

Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir BBC

Iyakareremye  wa Espoir BBC azamukana umupira

Iyakaremye wa Espoir BBC azamukana umupira

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC ari hagati y'abantu babiri

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC ari hagati y'abantu babiri

Dynamo nubwo yatsinzwe ntabwo yakinnye nabo

Dynamo nubwo yatsinzwe ntabwo yakinnye nabi

Shyaka Olivier agora Dynamo

Shyaka Olivier agora Dynamo

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamukana umupira

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azamukana umupira

Iyakareremye akina asimburana na Nshobozwabyosenumukiza

Iyakaremye akina asimburana na Nshobozwabyosenumukiza

Mbanze Bryan wa Espoir BBC ashaka amanota

Mbanze Bryan wa Espoir BBC ashaka amanota

Dynamo ishaka uko yacika Espoir BBC ku mipira igana ikirere

Dynamo ishaka uko yacika Espoir BBC ku mipira igana ikirere

Bacungana ku jisho

Bacungana ku jisho

Dynamo BBC yambara nka Espoir BBC iyo yabishatse

Dynamo BBC yambara nka Espoir BBC iyo yabishatse

Mugwiza Desire (ubanza iburyo) perezida wa FERWABA kuri Club Rafiki areba umukino

Mugwiza Desire (ubanza iburyo) perezida wa FERWABA kuri Club Rafiki areba umukino

Espoir BBC ishaka amanota ku mbaraga

Espoir BBC ishaka amanota ku mbaraga

AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUKINO WA IPRC SOUTH BBC (ABAHUNGU) NA BUNDESS

Reka mbanze mbamenyeshe ko IPRC South BBC igomba kwisobanura na Patriots BBC mu mukino w'umwanya wa Gatatu mu bagabo

Reka mbanze mbamenyeshe ko IPRC South BBC igomba kwisobanura na Patriots BBC mu mukino w'umwanya wa Gatatu mu bagabo

Umukino wa Bundess na IPRC South BBC niwo wabimburiye indi yose yakiniwe kuri Club Rafiki kuri uyu wa Gatandatu

Umukino wa Bundess na IPRC South BBC ni wo wabimburiye indi yose yakiniwe kuri Club Rafiki kuri uyu wa Gatandatu

IPRC South BBC yari ifite imbaraga zaturukaga mu kuba yaratsinzwe na Espoir BBC

IPRC South BBC yari ifite imbaraga zaturukaga mu kuba yaratsinzwe na Espoir BBC

IPRC South BBC yaje kugira amahirwe inatsinda umukino

IPRC South BBC yaje kugira amahirwe inatsinda umukino

Abafana bari batangiye kuza

Abafana bari batangiye kuza

Niyonsaba Bienvenue kapiteni wa IPRC South BBC azamukana umupira

Niyonsaba Bienvenue kapiteni wa IPRC South BBC azamukana umupira

Imbaraga zari zikenewe cyane

Imbaraga zari zikenewe cyane

Hashakishwa amanota

Hashakishwa amanota

Akaruhuko

Akaruhuko 

Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC igomba kubuka icakirana na Patriots BBC itozwa na Henry Mwinuke

Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC igomba kubyuka icakirana na Patriots BBC itozwa na Henry Mwinuke

AMAFOTO: MIHIGO Saddam/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND