RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC, APR WBBC na Espoir BBC zatangiye neza imikino mpuzamahanga yo kwibuka -AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/06/2017 8:26
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017 ni bwo mu Rwanda hatangijwe imikino mpuzamahanga yo kwibuka abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mu mikino yakinwe, ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 82-68, Espoir BBC itsinda IPRC South amanota 79-64 naho APR WBBC itsinda ASB Scandinavia.

Umukino wa REG BBC yatsinzemo Patriots BBC amanota 82-68, wabanzirizaga indi yo mu itsinda rya mbere (A) barimo na PJB Goma (DR Congo). Ni umukino watangiye wegeranye kuko agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 22-22 mbere yuko agace ka kabiri karangira REB BBC irusha Patriots BBC amanota icumi (45-35).

Mu gace ka gatatu ikipe ya Patriots BBC ibifashijwemo n’abasore barimo Sagamba Sedar, Mugabe Arstide, Kaje Elie bashatse kuzamura umwuka ariko REG BBC ibarusha kuwuzamura irangiza ifite amanota 66 kuri 46 ya Patriots BBC.

Agace ka nyuma kaje gutangira bisa naho Patriots BBC bagifite imbaraga zo kwishyura kuko bageze aho REG ibasiga amanota 11 (71-60), gusa bananirwa guhozaho ubwo hari hasigaye iminota ibiri ngo umukino urangire kuko REG BBC yari yamaze gushyitsa amanota 73-60.

Abakinnyi ba REG BBC barimo; Kubwimana Kazingufu Ali (Kapiteni), Kami Kabange, Mukengerwa Benjamin na Ngandu Bienvenue babaye nkaho bariye karungu bakomeza gusatira Patriots BBC birangira bagwije amanota 82-68.

Undi mukino wakinwe wari uwo mu itsinda rya kabiri (B), Espoir BBC yakiraga IPRC South BBC ku kibuga cya Club Rafiki iyihatsindira amanota 79-64. Agace ka mbere karangiye Espoir BBC ifite amanota 24-9 bigaragara ko IPRC South BBC irushwa mu bijyanye no kureba mu nkangara. Agace ka kabiri karangiye ESpoir BBC imaze kugwiza amanota 36-24.

Habura iminota ine (4’) ngo agace ka gatatu karangire, Espoir BBC yari ifite amanota 44-32, aka gace karangiye Espoir BBC ikiri imbere n’amanota 56-49. Agace ka nyuma kaje kurangira Espoir BBC yegukanye umukino n’amanota 79-64.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze Association Sportif de Basketball de Scandinavia yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 46-41 mu mukino wabereye ku kibuga cya Club Rafiki guhera saa kumi n’imwe (17h00’) z’umugoroba.

IKipe ya APR WBBC niyo yatangiye iri mu mukino neza kuko yarangijen agace ka mbere iri imbere n’amanota 11 ku umunani (8) ya ASB Scandinavia mbere yuko ikomeza kuyobora agace ka kabiri n’amanota 22-18.

Ikipe ya ASB Scandinavia yakomeje kwihagararaho bikomeye kuko byageze mu gace ka gatatu kabura iminota ine (4’) ngo karangire ihita izamuka igera ku manota 22 mu gihe APR WBBC yari igejeje amanota 25. Scandinavia yakomeje gutsinda amanota akurikiranye ica kuri APR BBC (26-25).

Scandinavia yakomeje gutsinda igeza amanota 30 mu gihe APR yari igifite amanota 29. Gusa abakinnyi ba APR WBBC baje kwisubiraho babifashijwemo na Kantore Sandra bita Dumi bahita bajya imbere n’amanota 41 kuri 30.

Kuva aho ni bwo Scandinavia yongeye kuzamura urwego irabasatira irinda igeza amanota 35 APR WBBC itarabona irindi nota. APR WBBC yongeye kugaruka gato itsinda amanota atandatu akurikiranye igira 46 mu gihe Scandinavia yari imaze kugeza 41.

Dore uko imikino yarangiye (Kuwa Gatanu)

ABAGABO:

Itsinda  A:

*REG BBC 82-68 Patriots BBC

Itsinda B:

*Espoir BBC 74-69 IPRC South BBC

*Bundes(DRC) 52-63 Dynamo BBC(Burundi)

ABAGORE:

*APR WBBC 46-41 ASB Scandinavia

Imikino iteganyijwe (Kuwa Gatandatu):

ABAGABO

Itsinda B:

*IPRC-South(Rwanda) Vs Bundes(DRC);(10h00, Club Rafiki)

*Espoir BBC(Rwanda) Vs Dynamo(Burundi);(12h00, Club Rafiki)

*IPRC-South BBC(Rwanda) vs Dynamo(Burundi);(19h00, Rafiki)

*Bundes(DRC) Vs Espoir BBC(Rwanda);(20h00; Amahoro)

Itsinda A:

*Patriots BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC); (10h00; CSK)

*REG BBC(Rwanda) Vs PJB Goma(DRC) ;(18h00, Amahoro)

ABAGORE

Itsinda B:

*Scandinavia(DRC) Vs PJB Goma(DRC);(12h00; CSK)

*PJB Goma (DRC) Vs APR BBC(Rwanda);(18h00; CSK)

Itsinda A:

*Berco Stars(Burundi) Vs IPRC-South (Rwanda);(14h00; Club Rafiki)

Abakanyujijeho

itsindaA:

*UGB BBC(Rwanda) Vs 30Plus BBC(Rwanda);(14h00; CSK)

Itsinda B:

*Patriots BBC(Rwanda) Vs Bakolo(DRC);(16h00; CSK)

REG BBC bajya inama ku mukino

REG BBC bajya inama ku mukino

Umunota wo kwibuka

Umunota wo kwibuka

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba  Patriots BBC

Intebe y'abatoza n'abasimbura  ba Patriots BBC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba REG BBC

Intebe y'abatoza n'abasimbura ba REG BBC

Ntagunduka wa Patriots BBC ashaka uko yakora amanota

Ntagunduka wa Patriots BBC ashaka uko yakora amanota

Abafana

Abafana

Patriots BBC ibyaza umusaruro iminota y'akaruhuko

Patriots BBC ibyaza umusaruro iminota y'akaruhuko

Sagamba Cedar wa Patriots BBC afashe umupira ashaka aho yanyura agana inkangara

Sagamba Cedar wa Patriots BBC afashe umupira ashaka aho yanyura agana inkangara

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016

Nshizirungu Patrick wa REG BBC wanakinnye irushanwa ry'igikombe cya Afurika cy'ingimbi (U18) cyabereye mu Rwanda mu 2016

Mukengerwa Benjamin agenzura umupira ashaka aho yawutanga nubwo Sagamba Sedar wa Patriots BBC yari yahasesekaye

Mukengerwa Benjamin agenzura umupira ashaka aho yawutanga nubwo Sagamba Sedar wa Patriots BBC yari yahasesekaye

Ubwo Ngandu Bienvenue yari aryamye hasi akoreweho ikosa

Ubwo Ngandu Bienvenue yari aryamye hasi akoreweho ikosa

Ambol wa Patriots BBC ku mupira

Ambol wa Patriots BBC ku mupira

AMWE MU MAFOTO Y'UMUKINO WA APR WBBC NA ASB SCANDINAVIA

Abafana kuri Club Rafiki Ground

Abafana kuri Club Rafiki Ground

ASB Scandinavia ntabwo yatsinwe kuko yarushwaga cyane

ASB Scandinavia ntabwo yatsinwe kuko yarushwaga cyane

APR WBBC mu mwambaro w'umweru yageze aho irakanira

APR WBBC mu mwambaro w'umweru yageze aho irakanira

APR WBBC yageze aho itangira kuzamura imbaraga zaturukaga ku bafana bari bayiri inyuma

APR WBBC yageze aho itangira kuzamura imbaraga zaturukaga ku bafana bari bayiri inyuma

Baharanira kugera ku mupira

Baharanira kugera ku mupira

Murengezi Rodrigue (Ibumoso) umukinnyi wa AS Kigali yari ku mukino areba Basketball

Murengezi Rodrigue (Ibumoso) umukinnyi wa AS Kigali yari ku mukino areba Basketball

Umwe mu bakinnyi ba ASB Scandinavia bari ku ntebe y'abasimbura

Salah umwe mu bakinnyi ba ASB Scandinavia bari ku ntebe y'abasimbura

Ku ntebe y'abasimbura ba ASB Scandinavia

Ku ntebe y'abasimbura ba ASB Scandinavia 

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC

Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC

Kantore Sandra wafashije APR WBBC kugaruka mu mukino mu minota ya nyuma

Kantore Sandra wafashije APR WBBC kugaruka mu mukino mu minota ya nyuma

Umugwaneza Charlotte/APR WBBC atabara inkangara y'ikipe ye

Umugwaneza Charlotte/APR WBBC atabara inkangara y'ikipe ye

APR WBBC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu ikina na PJB Goma guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku kibuga cya CSK

APR WBBC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu ikina na PJB Goma guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku kibuga cya CSK

AMAFOTO: Saddam MIHIGO /INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND