RFL
Kigali

BASKETBALL: REG BBC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Espoir BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/02/2017 8:34
0


Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club yicaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 82-75 mu mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona.



REG BBC itozwa na John Bahufite wahoze muri Espoir BBC niyo yatangiye iri mu mukino kuko agace ka mbere kaje kurangira ifite amanota 23-19 unabona ko Mwiseneza Maxime ari gukoresha abakinnyi igihe kirekire adasimbuza, ikibazo yavuze ko giterwa no kuba afite abakinnyi bataramenyerana ku buryo yakomeza kubashyira mu mukino ukomeye.

Amakipe yagiye kuruhuka REG irusha inota rimwe Espoir BBC (44-43) kuko abakinnyi barimo Shyaka Olivier ( kapiteni wa Espoir BBC) bagiye bazamura amanota yabo dore ko mu mukino wose yatsinzemo 13. Kazeneza Emile atsinda 12, Niyonkuru Pascal atsinda 10, Iyakaremye abonamo 14 mu gihe Sangwa yatsinze icumi (10) mu mukino muri rusange.

Ikipe ya Espoir BBC yakomeje kugorwa n'abakinnyi ba REG barimo; Kubwimana Kazingufu Ali (Kapiteni), Ngandu Bienvenue na Kami Kabange bari bafite imbaraga ziri hejuru y'iza bagenzi babo mu kibuga.

Mu gihe umukino waburaga iminota ibiri (2min), ikipe ya REG BBC yari ifite amanota 75 kuri 71 ya Espoir BBC aho iyi minota yaje kurangira REG itsinzemo amanota atandatu (6) mu gihe Espoir yayibyajemo umusaruro w'amanota ane (4), bityo umukino urangira REG itsinze umukino n'amanota 81-75.

Ikipe ya REG yafashe umwanya wa mbere n'amanota 17 ikazigama amanota 307 mu mikino icyenda imaze gukina muri shampiyona y'uyu mwaka. Undi mukino wakurikiye ikipe ya IPRC Kigali yatsinze APR BBC amanota 82-77.

Dore uko imikino yarangiye:

*Espoir BBC 75-82 REG BBC

*APR BBC 77-82 IPRC Kigali BBC

shyakahgjhgftftyf

Shayaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinzemo amanota 13

Iyakaremye wa Espoir BBC

Iyakaremye wa Espoir BBC acenga Ali Kubwimana

abasifuzi

Shema Didier Maboko (ibumoso) na Jean Sauveur Ruhamiriza (iburyo) nibo bakeneye umukino

bahufite John

John Bahufite umutoza mukuru wa Rwanda Energy Group Basketball Club

Ali Kubwimanahgureh

Kubwimana Kazingufu kapiteni wa REG BBC watsinze amanota 18 mu mikino

Ngandu Omar

Ngandu Bienvenue wa REG (80) afashe Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC

Kami

Kami Kabange (20) na Ngandu Bienvenue (80) abakinnyi ngenderwaho muri REG BBC

Nshizirungu

Nshizirungu

Nshizirungu Patrick bita LeBron umukinnyi wa REG BBC wanakinnye mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 yakiriye igikombe cya Afurika

Kazeneza Emile

Kazeneza Emile umukinnyi wa Espoir BBC nawe wanakinnye mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 yakiriye igikombe cya Afurika

Maxime

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC

Bisangwa

Sangwa wa Espoir BBC watsinze amanota 10 mu mukino

Bisangwa

......yagiye yitanga mu kibuga

amanota

Hari aho byageze amanota ahagaze gutya

abafana

Abafana

 Mbanze Bryan

Mbanze Bryan wa Espoir BBC yayitsindiye amanota 12 mu mukino

 amashusho

................arafata amashusho y'umukino

Iyakaremye wa Espoir BBC

Ku ntebe y'abasimbura ya Espoir BBC

apr women

Bamwe mu bakinnyi ba APR BBC (abakobwa) bari bavuye mu myitozo

abasimbura ba REG

Abasimbura ba REG BBC

jghrerhiu54tiuhg5ytekyt

Aba bar baguye

kami

Kami Kabange yatsinze amanota 20 mu mukino akaba ari nawe watsinze menshi

hdgyugkywegfkyftygyuwgyte3fi3r6tfiry7

Ngandu Bienvenue yatsinze amanota 11

 PHOTOS: Saddam MIHIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND