Ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club yicaye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 82-75 mu mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona.
REG BBC itozwa na John Bahufite wahoze muri Espoir BBC niyo yatangiye iri mu mukino kuko agace ka mbere kaje kurangira ifite amanota 23-19 unabona ko Mwiseneza Maxime ari gukoresha abakinnyi igihe kirekire adasimbuza, ikibazo yavuze ko giterwa no kuba afite abakinnyi bataramenyerana ku buryo yakomeza kubashyira mu mukino ukomeye.
Amakipe yagiye kuruhuka REG irusha inota rimwe Espoir BBC (44-43) kuko abakinnyi barimo Shyaka Olivier ( kapiteni wa Espoir BBC) bagiye bazamura amanota yabo dore ko mu mukino wose yatsinzemo 13. Kazeneza Emile atsinda 12, Niyonkuru Pascal atsinda 10, Iyakaremye abonamo 14 mu gihe Sangwa yatsinze icumi (10) mu mukino muri rusange.
Ikipe ya Espoir BBC yakomeje kugorwa n'abakinnyi ba REG barimo; Kubwimana Kazingufu Ali (Kapiteni), Ngandu Bienvenue na Kami Kabange bari bafite imbaraga ziri hejuru y'iza bagenzi babo mu kibuga.
Mu gihe umukino waburaga iminota ibiri (2min), ikipe ya REG BBC yari ifite amanota 75 kuri 71 ya Espoir BBC aho iyi minota yaje kurangira REG itsinzemo amanota atandatu (6) mu gihe Espoir yayibyajemo umusaruro w'amanota ane (4), bityo umukino urangira REG itsinze umukino n'amanota 81-75.
Ikipe ya REG yafashe umwanya wa mbere n'amanota 17 ikazigama amanota 307 mu mikino icyenda imaze gukina muri shampiyona y'uyu mwaka. Undi mukino wakurikiye ikipe ya IPRC Kigali yatsinze APR BBC amanota 82-77.
Dore uko imikino yarangiye:
*Espoir BBC 75-82 REG BBC
*APR BBC 77-82 IPRC Kigali BBC
Shayaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinzemo amanota 13
Iyakaremye wa Espoir BBC acenga Ali Kubwimana
Shema Didier Maboko (ibumoso) na Jean Sauveur Ruhamiriza (iburyo) nibo bakeneye umukino
John Bahufite umutoza mukuru wa Rwanda Energy Group Basketball Club
Kubwimana Kazingufu kapiteni wa REG BBC watsinze amanota 18 mu mikino
Ngandu Bienvenue wa REG (80) afashe Niyonkuru Pascal wa Espoir BBC
Kami Kabange (20) na Ngandu Bienvenue (80) abakinnyi ngenderwaho muri REG BBC
Nshizirungu Patrick bita LeBron umukinnyi wa REG BBC wanakinnye mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 yakiriye igikombe cya Afurika
Kazeneza Emile umukinnyi wa Espoir BBC nawe wanakinnye mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 18 yakiriye igikombe cya Afurika
Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC
Sangwa wa Espoir BBC watsinze amanota 10 mu mukino
......yagiye yitanga mu kibuga
Hari aho byageze amanota ahagaze gutya
Abafana
Mbanze Bryan wa Espoir BBC yayitsindiye amanota 12 mu mukino
................arafata amashusho y'umukino
Ku ntebe y'abasimbura ya Espoir BBC
Bamwe mu bakinnyi ba APR BBC (abakobwa) bari bavuye mu myitozo
Abasimbura ba REG BBC
Aba bar baguye
Kami Kabange yatsinze amanota 20 mu mukino akaba ari nawe watsinze menshi
Ngandu Bienvenue yatsinze amanota 11
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO