RFL
Kigali

Basketball:Patriots yageze ku mukino wa nyuma w'irushanwa ryo kwibuka Rutayisire Guy wazize impanuka

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:26/04/2015 11:18
0


Ikipe ya Patriotes Basketball Club yageze ku mukino wa nyuma itsinze Dynamo yo mu Burundi ku manota 59-56 mu irushanwa rya Kigali Basketball Club ryo kwibuka Rutayisire Guy witabye Imana azize impanuka agiye gukina.



Patriots Basketball Club yabashije kugera ku mukino wa nyuma ibifashijwemo n’ abakinnyi bayo Habiyaremye na Habyarimana batsinze amanota menshi muri uyu mukino dore ko bombi babashije gutsinda amanita 27 muri 59 ikipe yabo yatsinze Kigali Basketball Club. Habiyaremye akaba yatsinze amanota menshi kuko umukino warangiye afite 17 naho Habyarimana atsinda 12.

Ku ruhande rwa Dynamo yaje ihagarariye igihugu cy’ u Burundi muri iri rushanwa Abakinnyi batsinze amanota menshi ni Hakizimana watsinze amanota 17 na Ndimurundo washoboye gutsindira ikipe ye amanota 13 muri uyu mukino utari woroshye
 
Kalima Cyrille usanzwe atoza ikipe ya Patriots avuga ko kuba babashije kugera ku mukino wa nyuma ariko bafite ikipe nziza yiganjemo abakiri bato ndetse yongeraho ko intego bafite ari ugutwara iki gikombe byanze bikunze. 

Ku rundi ruhande umutoza w’ ikipe ya Dynamo yo mu Burundi, Ndayiragije Olivier yatangaje ko umukino wabagoye cyane kuko ikirere abakinnyi be batari bakimenyereye bitewe n’ izuba ryabasabaga igihaha, yongeyeho ko kugarura imip[ira no kuyinjiza byari hasi ku bakinnyi be muri uyu mukino, nabyo bikaba byavuyemo intsinzwi.

Umukino wa nyuma uraza kuba kuri iki cyumweru ku isaha ya saa cyenda (15h00) ari nabwo iri rushanwa ryitiriwe Rutayisire Guy wazize impanuka y’ imodoka riza guhita risozwa.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND