RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots na REG umukino uhagarariye iyizaba mu mpera z’iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/04/2017 13:28
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) bashyize hanze imikino itandatu (6) iteganyijwe kuba mu mpera z’iki Cyumweru, imikino izaba ikuriwe n’uwuzahuza Patriots Basketball Club na REG Basketball Club ugakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 saa mbiri z’umugoroba (20h00’).



Kuri ubu Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23 mu mikino 12 imaze gukina muri shampiyona kuko yatsinzwemo umwe. REG BBC irayigwa mu ntege ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 mu mikino 11 imaze gukina kuko nayo imaze gutsindwa umukino umwe muri iyi shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017.

Aya makipe afitanye umukino uzayahuza kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 aho REG inafite amahirwe yo kuba yatahukana amanota abiri y’umunsi. Kuri ubu REG izigamye amanota 489 kuri 439 ya Patriots BBC.

Mu mikino 12 imaze gukina, Patriots BBC yinjije amanota 1121, yinjizwa 682 mu gihe REG BBC yabashije kwinjiza amanota (panniers) 1143 ikinjizwa 654. Ibi byerekana ko REG ariyo ifite ubusatirizi buhagaze neza kurusha Patriots BBC.

Mu gihe REG BBC yatsinda Patriots BBC, yahita iguma  ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 kuko yaba irushwa inota rimwe na Patriots BBC.

Kugira ngo REG yizere kuguma mu rugamba rwo kuba yanatawara igikombe, irasabwa kuba yatsinda uyu mukino ikagira amanota 23 ikanizera ko izatsinda umukino w’ikirarane ikaba yahita igira amanota 26 igategereza umukino ESpoir BBC yazahuramo na Patriots BBC uko uzagenda.

Mbere yuko Patriots BBC izaba icakirana na REG BBC saa mbili z’umugoroba (20h00’), saa kumi n’ebyiri z’umugoraba APR BBC izaba yahuye na ESpoir BBC.

Ubwo hakinwaga umunsi wa 12 wa shampiyona, Kami Kabange niwe wahize abandi mu kureba mu nkangara kuko yatsinzev amanota 42 mu mukino REG BBC yatsinzemo Rusizi, Bigirimana Allan David wa CSK yatsinze amanota 34 ubwo batsindwaga na UGB amanota 84-60.

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatahanye amanota 32, Kaje Elie wa Patriots atsinda 23 bakina na IPRC Kigali mu gihe mugenzi we Hakizimana Lionel atsinda 20.

Kwinjira muri sitade nto ya Remera ku mikino izahakinirwa, ni amafaranga ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda (3000 FRW) mu myanya y’icyubahiro n’igihumbi (1000 FRW) ahasigaye hose.

Abegereye ikibuga bishyura 3000 FRW mu gihe abari hejuru bakishyura 1000 FRW

Abegereye ikibuga bishyura 3000 FRW mu gihe abari hejuru bishyura 1000 FRW

Dore imikino iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru:

Kuwa Gatanu tariki 28 Mata 2017

*Espoir BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

*Patriots BBC vs REG BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 29 Mata 2017

*The Hoops Rwa vs APR BBC (Petit Stade Remera, 13h00’)

*IPRC Kigali BBC vs CSK BBC (Petit Stade Remera, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2017

*UGB vs Rusizi BBC (Petit Stade Amahoro, 09h00’)

*IPRC South BBC vs REG BBC (IPRC South, 12h00’)

Patriots BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 84-67

Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 23

Shyaka Olivier

Shyaka Olivier azaba afasha Espoir BBC kwisobanura na APR BBC kuwa Gatanu saa kumi n'ebyiri

APR BBC (umweru) yatsinzwe na IPRC South BBC amanota 71-62

APR BBC (umweru) iheruka gustinda na IPRC South BBC amanota 71-62

REG BBC (umutuku) irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igume mu nzira igana ku gikombe

REG BBC (umutuku) irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igume mu nzira igana ku gikombe

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND