RFL
Kigali

Basketball: Patriots itsinze IPRC Kigali mu mukino wa mbere wa ‘playoffs’

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/06/2016 21:45
0


Ikipe ya Patriots Basketball Club itsinze IPRC Kigali amanota 59-56 mu mukino wa mbere w’imikino ya kamarampaka yatangiye kuri uyu wa gatanu kuri sitade nto ya Remera mu masaha ya nimugoroba.



Ikipe ya Patriots yatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota atatu gusa, ikintu cyababaje abakinnyi ba IPRC Kigali kuko bamwe bananiwe no kwihangana bakarira nyuma y’umukino.

patriots BBCAgace ka mbere karangiye Patriots BBC iri imbere n’amanota 11-10 agace ka kabiri IPRC Kigali yisubiyeho ihita itsinda agace ka  kabiri n’amanota 14-12.

 patooo

Mu gace ka gatatu, ikipe ya Patriots BBC yabaye nkaho iriye karungu  kuko yahise itsinda amanota 21 ku manota 13 ya IPRC Kigali BBC mu gace ka kane gasoza umukino karangiye ikipe ya IPRC Kigali iri imbere n’amanota 19 kuri 15 ya Patriots BBC.Ariko bigendanye n’ikinyuranyo cy’amanota Patriots yari yatsinze mu gace ka gatatu, byayifashije gutsinda umukino wose muri rusange.  

ferwaba

Amanota y'umukino 

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 kamena 2016 imikino ya playoffs(kamarampaka) irakomeza mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abagabo.Mu cyiciro cy’abagore hateganyijwe imikino ibiri aho ikipe ya The Hoops Rwa izakira ikipe ya IPRC South BBC saa munani (14:00), nyuma y’amasaha abiri ikipe ya APR BBC izakira ikipe ya Ubumwe BBC, imikino yose izakinirwa kuri sitade nto ya Remera.

IPRC Kigali BBC

Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bari bumiwe ku ntebe y'abasimbura

Ku rundi ruhande ikipe ya Espoir Basketball Club izakira ikipe ya IPRC South Basketball Club mu mukino wazo wa mbere muri iyi mikino ya playoffs, umukino uzakinwa ku isaaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

player of IPRC Kigali BBC

 uNyamwasa Bruno mukinnyi wa IPRC Kigali yananiwe no kwakira intsinzwi ahita arira ayo kwarika

baco

hahahahha

Dore uko imikino iteganyijwe:

Kuwa gatandatu tariki 25 Kamena 2016

ABAGORE :

*The HOOPS Rwanda vs IPRC SOUTH (Petit Stade Remera, 14:00’)
 *APR BBC vs UBUMWE BBC ( Petit Satde Remera, 16:00’)

ABAGABO:

*ESPOIR BBC vs IPRC SOUTH ( Petit Stade Remera, 18:00’)

Ku cyumweru tariki 26 Kamena 2016

ABAGORE:
  *IPRC SOUTH vs The HOOPS Rwanda ( KIST, 11h00’)
  *UBUMWE BBC vs APR BBC ( KIST, 13h00’)

ABAGABO
 * IPRC KIGALI vs PATRIOTS BBC (CSK, 14h00’)
 * IPRC SOUTH vs ESPOIR BBC (CSK, 16h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND