RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots ishobora kubura igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2017 17:17
0


Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 12 wa shampiyona hagendewe ku makipe amaze gukina imikino myinshi, ikipe ya Patriots BBC niyo iyoboye n’amanota 23 imbere ya Rwanda Energy Group (REG) iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 mu mikino 11.



Ubwo hakinwaga umunsi wa 11 wa shampiyona, Patriots BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 84-67 mu gihe REG BBC itozwa na John Bahufite yanyagiye Rusizi BBC amanota 130-66 mu mukino wabereye mu karere ka Rusizi ku Cyumweru.

Gutsinda kwa REG byatumye ijya mu mwanya mwiza wo kuba yatangira guhanganira igikombe na Patriots Basketball Club imaze gukina imikino 12 mu gihe REG ifite imikino 11.

Aya makipe afitanye umukino uzayahuza kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017 aho REG inafite amahirwe yo kuba yatahukana amanota abiri y’umunsi. Kuri ubu REG izigamye amanota 489 kuri 439 ya Patriots BBC.

Mu mikino 12 imaze gukina, Patriots BBC yinjije amanota 1121 yinjizwa 682 mu gihe REG BBC yabashije kwinjiza amanota (panniers) 1143 ikinjizwa 654. Ibi byerekana ko REG ariyo ifite ubusatirizi buhagaze neza kurusha Patriots BBC.

Mu gihe REG BBC yatsinda Patriots BBC, yahita iguma  ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 kuko yaba irushwa inota rimwe na Patriots BBC.

Kugira ngo REG yizere kuguma mu rugamba rwo kuba yanatawara igikombe, irasabwa kuba yatsinda uyu mukino ikagira amanota 23 ikanizera ko izatsinda umukino w’ikirarane ikaba yahita igira amanota 26 igategereza umukino ESpoir BBC yazahuramo na Patriots BBC uko uzagenda.

Mu gihe Espoir BBC yakora iyo bwabaga igatsinda Patriots BBC, byaba bibaye byiza kuri REG kuko Patriots itakaje inota rimwe bagahita banganya amanota. Icyo gihe REG yafashwa n’ikinyuranyo cy’amanota ndetse bakanasunikwa no kuba baratsinze umukino wo kwishyura.

Mu mukino Patriots BBC yatsinzemo IPRC Kigali BBC, Kaje Elie niwe wigaragaje atsinda amanota 21 mu mukino. Mugenzi we Hakizimana Lionel yatahukanye amanota 20 mu gihe Ndizeye wa IPRC Kigali yacyuye amanota 17.

Espoir BBC ihagaze neza muri iyi minsi, ibifashijwemo na Shyaka Olivier watsinze amanota 32 ubwo Espoir yanyagiraga Trente Plus amanota 129, bashobora kuzafasha REG kuba yarwana ku gikombe kuko bigendanye n’ubunararibonye bw’abakinnyi bafite batakwizera kuba batwara igikombe.

Mu bakinnyi bari gufasha Espoir BBC barimo; Shayaka Olivier usanzwe ari kapiteni, Mbanze Bryan na Niyonkuru Pascal bita Kaceka.    

Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’iki Cyumweru, IPRC South BBC yazanzamukiye kuri APR BBC. IPRC South yatsinze APR BBC amanota 71-62.

UGB yarihanganye itsinda CSK Basketball Club amanota 84-60. CSK nta mukino n’umwe iratsinda muri shampiyona bituma iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, IPRC South Women Baskteball Club iracyari ku mwanya wa mbere n’ubwo yatsinzwe na Ubumwe BBC amanota 71-65 kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2017 mu gihe The Hoops Rwa yatsinze UR Huye amanota 64-53.

 Patriots BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 84-67

Patriots BBC yatsinze IPRC Kigali BBC amanota 84-67

 Kaje Elie wa Patriots BBC yatsinze amanota 21 mu mukino

Kaje Elie wa Patriots BBC yatsinze amanota 21 mu mukino

Hakizimana Lionel yabonye amanota 20 mu mukino

Hakizimana Lionel yabonye amanota 20 mu mukino

Abafana

Abafana 

Henry Mwinuka  umutoza mukuru wa Patriots BBC

Henry Mwinuka  umutoza mukuru wa Patriots BBC

 Trente Plus BBC yatsinzwe na Espoir BBC

Trente Plus BBC yatsinzwe na Espoir BBC

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yinjije amanota 32 mu mukino banyagiyemo 30 Plus BBC

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yinjije amanota 32 mu mukino banyagiyemo 30 Plus BBC

Shyaka Olivier

Shyaka Olivier  

APR BBC (umweru) yatsinzwe na IPRC South BBC amanota 71-62

APR BBC (umweru) yatsinzwe na IPRC South BBC amanota 71-62

Ubumwe BBC yatsinze IPRC South amanota 71-65

Ubumwe BBC yatsinze IPRC South amanota 71-65

Lisanne Comeau (10) wa Ubumwe BBC yatsinze amanota 34

Lisanne Comeau (10) wa Ubumwe BBC yatsinze amanota 34  mu mukino

Uko imikino yose yagenze haba mu bagabo n'abagore

Uko imikino yose yagenze haba mu bagabo n'abagore

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

AMAFOTO: INYARWANDA & FERWABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND