Patriots Basketball Club ikipe ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2015-2016 ifite urugamba rutoroshye rwo kuba yakongera gutwara iki gikombe kuko amakipe afite ubushobozi bwo kugitwara yabaye menshi. Nyuma yo gutsindwa na REG, Patriots irakina na Espoir BBC kuri uyu wa Gatanu.
Umukino wa Espoir Basketball Club na Espoir Basketball Club uba ari umukino w’amateka bitewe nuko ariyo makipe yakunze kuba akomeye mu Rwanda ndetse anasimburanwa mu gutwara ibikombe no gukina imikino mpuzamahanga. Kuri ubu ikipe ya Patriots BBC ni yo isa naho ifite imbaraga ziri hejuru kuri Espoir BBC ariko umuntu atapfa guhita yemeza ko izahakura amanota abiri mu buryo bworoshye.
Abakinnyi ba Espoir BBC bazaba bacungirwaho barimo; Kapiteni Shyaka Olivier, Niyonkuru Pascal, Iyakaremye Zoulou, Mbanze Bryan, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson n’abandi batandukanye iyi kipe yagiye igura muri uyu mwaka.
Ku rundi ruhande, ikipe ya Patriots BBC iheruka kubabazwa na REG ikayitsinda amanota 78-68, iraba ikina umukino idashaka gukora ikosa na rimwe mu kibuga kuko ibizi neza ko mu gihe REG itatakaza umukino n’umwe muri shampiyona, yahita itwara igikombe.
Espoir BBC izaba yitondera abakinnyi ba Patriots BBC barimo; Mugabe Arstide usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu, Sagamba Sedar, Hakizimana Lionel wageze muri Patriots avuye muri Espoir BBC, Kamilindi, Nkurunziza Walter, Ntagunduka n’abandi.
Umukino wa Espoir BBC na Patriots ugomba gukinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017 kuri sitade nto ya Remera saa mbili z’umugoroba (20h00’).
Uyu mukino uzabanzirizwa n’uwuzakinwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) muri sitade nto ya Remera. Kugira ngo ubashe kuba wareba imikino yombi ni amafaranga ibihumbi bitatu by'amafaranga y'u Rwanda (3000FRW) n'igihumbi mu myanya yo hejuru (1000 FRW).
Mu cyiciro cy’abagabo, imikino izakomeza ku Cyumweru mu gihe mu bagore umukino rukumbi uteganyijwe kuwa Gatandatu aho The Hoops izaba yakira ubumwe BBC.
Dore uko imikino iteganyijwe:
ABAGABO:
Kuwa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017
*APR BBC vs 30 Plus BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)
*Espoir BBC vs Patriots BBC(Petit stade Remera, 20h00’)
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017
*RUSIZI BBC vs IPRC-South BBC (Rusizi, 09h00’)
*CSK BBC vs REG BBC(Petit Stade Remera, 13h00’)
*IPRC-Kigali BBC vs UGB (Petit Stade Remera, 15h00’)
ABAGORE:
Kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2017
*THE HOOPS Rwa vs Ubumwe BBC (Petit Stade Remera, 15h00’)
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo
Hakizimana Lionel wa Patriots BBC araba ahura na Espoir BBC yahoze akinira
TANGA IGITECYEREZO