Ikipe ya Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino 2017-2018 itsinzwe na REG BBC amanota 64-57 mu mukino wasozaga imikino yabo uko ari 14. Patriots BBC yatwaye iki gikombe bitewe na rimwe mategeko agenga iyi shampiyona iterwa inkunga na StarTimes.
Wari umukino w’ubuzima nk’uko bikunze kuvugwa n’abatoza batandukanye, sitade nto ya Remera yari yakubise yuzuye kuva hasi ku kibuga uzamura hejuru ndetse bamwe banawurebeye hanze bibasabye guhengereza.
N'ubwo Patriots BBC yatsinzwe umunsi wayo wa nyuma wa shampiyona, yahawe igikombe kuko mu mukino ubanza wabahuje yari yatsinze REG BBC amanota 75-60. Ibi byasabaga ko nibura REG BBC yatsinda Patriots BBC amanota arimo ikinyuranyo kiri hejuru y’amanota 15 kugira ngo ihabwe igikombe.
Muri uyu mukino, REG BBC ya Kalima Cyrile uri mu mazi abira bitewe no kubura iki gikombe, ni bo bayoboye igice kinini cy’umukino kuko uduce dutatu twose bagiye bagera ku munota wa nyuma bafite amanota menshi kurusha Patriots BBC.
Agace ka mbere, REG BBC yatsinze amanota 17-12 aka kabiri igira 19-14 mbere yo gutsinda amanota 17-13. Agace ka nyuma ni ko Patriots BBC yazamutsemo itsinda amanota 18-11.
Patriots BBC bishimira igikombe
Mugabe Arstide kapiteni Patriots BBC aganira n'abanyamakuru
Sitade nto yari yakubise yuzuye
Kami Kabange Milambwe wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi (24) mu mukino mu gihe yaje akurikiwe na Hagumintwari Steven wa Patriots BBC watsinze amanota 15. Shyaka Olivier (REG BBC) yatsinze amanota 14 naho Sagamba Sedar atsinda amanota 13. Patriots BBC yasoje shampiyona ifite amanota 25 inganya na na REG BBC.
Patriots BBC yahawe igikombe na sheki ya miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 FRW) mu gihe REG BBC ya kabiri yahawe sheki ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).
Dj Marnaud ni we watambutsaga umuziki
Mugwiza Desire perezida wa FERWABA atanga igikombe cyashyikirijwe Mugabe Arstide
DJ Marnaud (iburyo) na Dj Toxic (ibumoso)
Aba bose bavugaga ko bari inyuma ya Patriots BBC
Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC ni we washyikirije Kubwimana Kazingufu Ali (kapiteni wa REG BBC) sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda
REG BBC yahawe sheki ya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda (1.000.000 FRW)
Abakinnyi ba REG BBC nyuma y'umukino
Kami Kabange ni we watsinze amanota menshi (24)
Mugabe Arstide ku mupira
Shaddy-Boo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yarebye uyu mukino
Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ajya inama na Patrick Ngwijuruvugo umutoza wungiije wanatoje uyu mukino wose
Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira
Kaje Elie umwe mu bakinnyi ba REG BBC bavuye muri Patriots BBC
Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC umwe mu bakinnyi ba APR FC barebye uyu mukino
Iranzi Jean Claude (ibumoso) na Hakizimana Muhadjili (iburyo)
Issa Bigirimana (Ibumoso) na Munezero Fiston (Iburyo)
Iradukunda Jean Bertrand bita Kanyarwanda (ibumoso) umukinnyi wa Police FC yarebye uyu mukino ahagaze
Nshuti Dominique Savio (Iburyo) na Ombolenga Fitina (Ibumoso) abakinnyi ba APR FC
Abakinnyi ba APR FC bitegura Bugesera FC ku munsi wa 20 wa shampiyona barebye uyu mukino bose
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO