RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots BBC yatangiye imikino yo kwishyura inyagira Trente Plus-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/03/2017 10:00
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda ubwo Patriots Basketball Club yanyagiraga Trente Plus amanota 134-47.



Ni umukino ikipe ya Trente Plus Basktaball Club yakinaga isanzwe ibizi ko idahagaze neza muri shampiyona y’uyu mwaka kuko agace ka mbere yagatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota atanu (5) dore ko Patriots BBC yari imbere n’amanota 18-13. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots yamaze kugeza amanota 48 kuri 25 ya Trente Plus kuko mu gace ka kabiri Patriots yatsinze amanota 30-12.

Ikipe ya Trente Plus yatangiye guheba amanota abiri y’umunsi ubwo yinjizwaga amanota 45 -15 mu gace ka gatatu mbere yo kunyagirwa amanota 41-7 mu gace ka nyuma bityo umukino urangira Patriots BBC itahana amanota abiri y’umunsi n’amanota 134-47.

Mu yindi mikino yari itegenyijwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Espoir BBC yatsinze UGB amanota 87-65. Umukino utagoye Espoir BBC cyane kuko yatsinze agace ka mbere amanota 24-21, agace ka kabiri ikisubiza n’amanota 21-7 mbere yuko makipe yombi ajya kuruhuka Espoir iri imbere n’amanota 45-28.

Agace ka gatatu karangiye Espoir BBC itanga amarenga yo gutahukana umukino wose kuko yatsinzemo amanota 20-14 mbere yo gutsindwa agace ka kane amanota 23-22 atari afite akamaro kuri UGB. Umukino urangira Espoir BBC itahanye amanota abiri nyuma yo kugwiza amanota 87-65.

Umukino wari guhuza IPRC Kigali Basketball Club na CSK Basketball Club ntiwabaye kuko haje kubaho ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bigatuma abashinzwe amarushanwa bahitamo kuwusubika ndetse banemeza ko amatariki uzaberaho azamenyekana mu minsi ya vuba.

Dore uko imikino yarangiye:

*Espoir BBC 87-65 UGB

*Trente Plus BBC 47-134 Patriots BBC

Kaje Elie

Kaje Elie ukinira Patriots BBC (wambaye umukara) yagoraga abakinnyi ba Trente Plus BBC

patriots BBC

Trente Plus BBC yatsinzwe umukino irushwa

sagamba Sedar

Sagamba Sedar wa Patriots BBC mu kirere ashaka amanota nyuma yo kuva mu mikino ya Zone 5 mu Misiri

AMAFOTO: FERWABA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND