RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots BBC yabaye ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Espoir BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/05/2017 10:07
0


Ikipe ya Patriots Basketball Club yabaye ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda mucyeba Espoir Basketball Club amanota 68-62 mu mukino w’umunsi wa 14 waberaga muri sitade nto ya Remera.



Patriots BBC yarushwaga inota rimwe na REG Basketball Club , yabaye ifashe umwanya wa mbere. REG BBC ifite umukino igomba guhuramo na CSK Basketball Club kuri iki Cyumweru.

Umukino w’amakipe yombi ahora ahanganye watangiye Patriots yigaragaza kuko agace ka mbere yagatsinze n'amanota 14-5, iza kwigaranzurwa mu gace ka kabiri katsinzwe na Espoir ku manota 15-14.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots BBC iri imbere n’amanota 28 kuri 20 ya Espoir BBC. Agace ka gatatu Espoir yazamuye umwuka itsinda amanota 26 mu gihe Patriots yari ikiri ku manota 16. Agace ka kane karangiye Patriots izamutse ku manita 26 na 16 ya ESpoir BBC.

Muri uyu mukino, Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC niwe watsinze amanota menshi kuko yasaruyemo amanota 22 mu gihe Niyonkuru Pascal Kaceka bakinana yabonyemo amanota 13.

Mu bandi bakinnyi bagerageje gutsinda amanota agaragara harimo; Sangwa watsinze arindwi (7), Iyakaremye Zulu (5), Kazeneza Emile (5).

Ku ruhande rwa Patriots BBC, Kaje Elie yasaruyemo amanota 15, Hakizimana Lionel atsinda icumi (10), Sagamba Sedar abonamo amanota 13, Bukuru atsinda atandatu (6) mu gihe kapiteni Mugabe Arstide yabinyemo amanota umunan(8).

Umukino wabanjirije uyu, APR BBC yatsinze Trente Plus amanota 89-30 mu mukino wakinwe saa kumi n’ebyiri.

Amanota abiri Patriots BBC yasaruye kuri uyu wa Gatanu yatumye yicara ku mwanya wa mbere n’amanota 26 mu gihe REG ari  iya kabiri n’amanota 25 nubwo ifiteb umukino izahuramo na CSK kuri iki Cyumweru.

Dore uko imikino iteganyijwe:

 ABAGABO:

Kuwa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017

*APR BBC 89-51 Trente Plus BBC 

*Espoir BBC  62-68  Patriots BBC

 Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2017

*RUSIZI BBC  vs IPRC-South BBC (Rusizi, 09h00’)

*CSK BBC  vs REG BBC(Petit Stade Remera, 13h00’)

*IPRC-Kigali BBC vs  UGB (Petit Stade Remera, 15h00’)

 ABAGORE:

 Kuwa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2017

 *THE HOOPS Rwa  vs  Ubumwe BBC (Petit Stade Remera, 15h00’)

Ntagunduka hagati mu bakinnyi ba Espoir BBC ashakisha uko yatsinda amanota

Ntagunduka hagati mu bakinnyi ba Espoir BBC ashakisha uko yatsinda amanota

Kamilindi wa Patriots BBC apima ko yabona inota

Kamilindi wa Patriots BBC apima ko yabona inota 

Abasifuzi b'umukino bafata akaruhuko

Abasifuzi b'umukino bafata akaruhuko

 Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir BBC

Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir BBC

Ka

Kamilindi hagati mu bakinnyi ba Espoir BBC ashaka inzira

Shema Didier Maboko umusifuzi mpuzamahanga

Shema Didier Maboko umusifuzi mpuzamahanga

Abafana

Abafana 

Abakinnyi ba Espoir BBC bajya inama

Abakinnyi ba Espoir BBC bajya inama 

Umupira ugana mu nkangara

Umupira ugana mu nkangara

Bukuru wa Patriots ahana ikosa

Bukuru wa Patriots ahana ikosa

Kaje Elie wa Patriots BBC acungana na Nkurunziza Pascal wa Espoir BBC

Kaje Elie wa Patriots BBC acungana na Nkurunziza Pascal wa Espoir BBC

Mugabe Arstide azamukana umupira

Mugabe Arstide azamukana umupira

Mugabe ahana ikosa yari akoreweho

Mugabe ahana ikosa yari akoreweho

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinzemo amanota 22

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC yatsinzemo amanota 22

AMAFOTO:Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND