RFL
Kigali

Basketball: Hamenyekanye ayo Patriots BBC izahembwa na gahunda zindi za FERWABA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2016 16:03
1


Tariki 21 Gicurasi 2016 nibwo habaye imikino isoza shampiyona y’umukino wa Basketball hano mu Rwanda aho ikipe ya Patriots BBC yegukanye igikombe itsinze IPRC-South BBC amanota 52-45 mu mukino wabereye ku kibuga cy’ishuli rya IPRC-South mu ntara y’amajyepfo.



Nyuma y’umukino abenshi bakomeje kwibaza agaciro iki gikombe gifite, nyuma biciye ku muyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Mutabazi Richard yatangaje ko ikipe ya Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona igomba kuzashyikirizwa igihembo cya Miliyoni imwe n’igice  y’amafaranga y’u Rwanda (1.500.000 FRW) naho ikipe ya IPRC-South BBC yabaye iya kabiri igahabwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Ibi ni uburyo bwo gushyira ibintu ahagaragara.Ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona (Patriots BBC) izahembwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.500.000FRW), iya kabiri ihabwe miliyoni imwe (1.000.000 FRW) nk’uko byemejwe mu nama rusange yabaye muri Nzeli 2015”

Mutabazi Richard perezida wa FERWABA

Nyuma y’uko shampiyona y’icyiciro cy’abahungu irangiiye muri iri shyirahamwe gahunda zirakomereza mu mikino ya kamarampaka (playoffs), imikino yo kwibuka, imikino nyafurika n’indi myiteguro itandukanye.

Ese nyuma y’imikino ya shampiyona muri FERWABA bafite izihe gahunda?

Mu minsi micye ishize nibwo ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarengeje imyaka 18 yuriye indege yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye ubutumire bw’intara ya Arizona n’umujyi wa Tucson aho bakinnye imikino ya gishuti itandukanye mu rwego rwo kuzamura urwego bariho bipima n’andi makipe.Iyi kipe iragera mu Rwanda kuri uyu wa mbere ku isaaha ya saa moya n’igice z’umugoroba (19:30’).

Abasore b'u Rwanda

Ubwo ikipe ya U18 yari igeze i Tucson

Mu mikino itanu iyi kipe yakinnye n’ikpe y’ingimbi z’umujyi wa Tucson nta mukino n’umwe yigeze ibasha gutsinda, gusa umukinnyi w’umunyarwanda Shema Osborn yahawe igihembo mu mukino wa kane u Rwanda rwatsinzwemo amanota 64-59, ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mukino.

d

Shema Osborn ahabwa igihembo cya MVP w'umukino

Muri iyi imikino(5) u Rwanda rwinjije amanota 267 mu gihe ikipe y’umujyi wa Tucson yatsinze amanota 410.

Dore uko imikino yagenze:                                               

1.Rwanda 58-91 Tucson
2.Rwanda 39-100 Tucson
3.Rwanda 53-73 Tucson
4.Rwanda 59-64 Tucson
5.Rwanda 58-82 Tucson

-Tariki 27 Gicurasi kugeza kuwa 5 Kamena 2016 hazakinwa imikino yo kwibuka Gisembe (Gisembe Memorial Tournament) wahoze afatiye runini uyu mukino hano mu Rwanda, aha amakipe azakina iri rushanwa ku rwego rw’igihugu  azatangazwa mu minsi itarambiranye nk’uko ubuyobozi bwa FERWABA bubitangaza.

-Iri rushanwa rizanakinwa no ku rwego mpuzamahanga aho imikino izatangira kuva tariki 10 kamene kuza 12 uyu mwaka.

-Imikino ya kamarampaka(Playoffs) mu cyiciro cy’abahungu izakinwa kuva tariki 17 Kamena 2016 ndetse bikazabera rimwe n’imikino ya nyuma ya kamarampaka mu cyiciro cy’abakobwa dore ko yo igeze mu mikino ya nyuma.Uburyo ndetse n’ahantu imikino izajya ibera bizajya ahagaragara vuba cyane nk’uko bitangazwa n’akanama gashinzwe amarushanwa muri FERWABA.

-Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18 izitabira imikino y’ingimbi n’abangavu mu karere ka gatanu (Afrobasket U18 Zose5) izabera i Kampala muri Uganda mu gihe ikipe y’abahungu bari muri iki kigero itazirirwa yitabira dore ko ifite itike kuko imikino ya Zone5 ku bahungu izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 22 kugeza 31 Nyakanga 2016.

Basketball: Ikipe y’u Rwanda U 18 irerekeza muri Amerika kuri iki cyumweru

Iyi kipe itozwa na Mutokambali Moise ntizitabira imikino y'amajonjora ya Zone i Kampala

-Muri Kanama 2016 mu gihugu cya Tanzaniya mu mujyi wa Dar Es Salaam hazabera imikino y’akarere ka gatanu ku makipe (clubs).Mu cyiciro cy’abagabo u Rwanda ruzaserukirwa n’amakipe abiri arimo Patriots BBC na Espoir BBC naho mu bakobwa u Rwanda ruzohereza APR BBC(w) na Ubumwe BBC(w).

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Savior7 years ago
    Richard MUTABAZI ntago ari president wa FERWABA ni umunyabanga wayo. Presidenr yitwa Desiré MUGWIZA





Inyarwanda BACKGROUND