RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots BBC na Espoir BBC zatangiye shampiyona zitwara amanota y’umunsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2018 5:54
0

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 ubwo hatangiraga shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball, Patriots BBC yihanije IPRC Kigali BBC iyitsinda amanota 105-83 mu gihe ikipe ya Espoir BBC yatsinze UGB amanota 93-60.

Duhereye ku mukino ikipe ya Patriots BBC yatsinzemo amanota 1005-83. Patriots BBC yayoboye uduce dutatu muri tune tuba tugize umukino kuko agace ka mbere bagatsinze n’amanota 27-12 mu gihe agace ka kabiri katsinzwe na IPRC Kigali BBC n’amanota 31-22.

Agace ka gatatu ni bwo Patriots BBC yahise igaruka itsinda amanota 25-22 mbere yo kwigaragaza mu gace ka nyuma igatsindamo amanota 31-18 bityo ikipe ya IPRC Kigali BBC igahita isigara kubera ikinyuranyo kinini yashyizwemo mu gace ka mbere n’aka nyuma.

Sagamba Sedar wa Patriots BBC yafashije ikipe ye cyane kuko yanahize abandi mu bijyanye no gutsinda agatahana amanota 28 akaza gukirikirwa na Nyamwasa Bruno (IPRC Kigali BBC) watsinze amanota 22.

Hagumintwari Steve wa Patriots BBC wahoze muri IPRC Kigali BBC yafashije Patriots BBC gutsinda amanota menshi kuko yatsinze amanota 18 mu gihe Nijimbere Guibert (IPRC Kigali BBC) yatsinze amanota 19 muri uyu mukino. Makiadi Michael (Patriots BBC) yatsinze amanota 17 naho Hitayezu Leonard (IPRC Kigali BBC) atsinda amanota 13.

Nyamwasa Bruno yatsinze amanota 22 ku nyungu za IPRC Kigali BBC

Nyamwasa Bruno yatsinze amanota 22 ku nyungu za IPRC Kigali BBC

Hitayezu Leonard wa IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 19

Hitayezu Leonard wa IPRC Kigali BBC yatsinze amanota 19

Nijimbere Guibert yatsinze amanota 19 mu mukino

Nijimbere Guibert yatsinze amanota 19 mu mukino 

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert (0) yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert azamaukana umupira

Nijimbere Guibert yimanika ku nkangara atsinda

Nijimbere Guibert azamukana umupira 

IPRC Kigali BBC hari aho yageraga nayo igakia neza

IPRC Kigali BBC hari aho yageraga nayo igakina neza

Hagumintwari Steven (23) na Ndizeye Dieudonne (30) bose bavuye muri IPRC Kigali BBC bajya muri Patriots BBC

Hagumintwari Steven (23) na Ndizeye Dieudonne (30) bose bavuye muri IPRC Kigali BBC bajya muri Patriots BBC

Hagumintwari Steven yatsinze amanota 18

Hagumintwari Steven yatsinze amanota 18

Mu mukino wafunguye shampiyona 2018-2019, Espoir BBC yatsinze UGB amanota 93-60. Espoir BBC yayoboye uduce twose tw’umukino kuko agace ka mbere yagatsinze n’amanota 25-17 aka kabiri na 23-20 mbere yo gutsinda agace ka gatatu n’amanota 18-17. Agace ka nyuma Espoir BBC yakazamuyemo amanota kuko bagatsinze n’amanota 27-6.

Muri uyu mukino, Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC yatsinze amanota 22 arusha undi mukinnyi wese wari muri aya makipe. Dushimimana Frank wa UGB yatsinze amanota 15 mu gihe Sangwe Armel (Espoir BBC) yatsinze amanota 20 ari nako Berimana Alain David (UGB) yatsinze amanota 15.

Abafana bari bagerageje kuza

Abafana bari bagerageje kuza kureba uko shampiyona itangira 

Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bafata inama z'umutoza Buhake Albert

Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bafata inama z'umutoza Buhake Albert

Abakinnyi ba IPRC Kigali BBC bafata inama z'umutoza Buhake Albert

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC aganira n'umutoza

Mugabe Arstide kapiteni w'ikipe y'igihugu na Patriots BBC aganira n'umutoza

Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC ku mupira ashaka aho yawunyuza

Ndizeye Dieudonne wa Patriots BBC ku mupira ashaka aho yawunyuza

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:

Kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018

-Espoir BBC 93-60 UGB

-Patriots BBC 105-83 RP-IPRC Kigali BBC

Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018

-RP-IPRC Huye BBC vs REG BBC (11h00’, Huye)

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018

-Rusizi BBC vs REG BBC (09h00, Rusizi)

-The Hoops Rwa vs Ubumwe WBBC (10h00’, Petit Stade Amahoro)

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND