RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots BBC iracyakomeje kuba ku mwanya wa 1 nyuma yo gutsinda IPRC Kigali

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/04/2017 12:01
0


Patriots BBC isanzwe ifite igikombe yatsinze IPRC Kigali mu mukino wahuje aya makipe muri shampiyona, ku isaha ya saa mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2017. Patriots yatsinze amanota 84 naho IPRC Kigali itsinda 67.



Uyu mukino wabaye nyuma y’uwari umaze guhuza Espoir BBC na 30 Plus, abafana bari bawitabiriye ndetse aya makipe yakinnye umukino mwiza ugaragaramo guhatana mu buryo barushanaga amanota macye macye buri mwanya, ibi bigashyushya abafana n’ubwo byaje kurangira Patriots ishyizemo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi IPRC Kigali ikananirwa kubyishyura ngo bongere kunganya. Byarangiye Patriots ifite amanota 84 kuri 67 ya  IPRC Kigali.

Dore uko ibice byose by'umukino byagenze:

PATRIOTS BBC 84- 67 IPRC KIGALI

Qt1: 20-18

Qt2: 15-07

Qt3: 23-26

Qt4: 26-16

Abakinnyi batsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Kaje Elie wo muri Patriots watsinze 21, Hakizimana Lionel nawe wo muri Patriots watsinze 20 na Ndizeye ukinira IPRC Kigali watsinze 17.

Amafoto y'uyu mukino:

Patriots

Patriots

Abafana batari bacye bari baje gushyigikira aya makipe 

Patriots

Patriots

Buhake Albert utoza IPRC Kigali abwira abakinnyi be icyo gukora mu kibuga

Patriots

Patriots

Patriots

Patriots BBC ubu ni yo iri ku mwanya wa 1 n'amanota 23, Espoir BBC ikaba iya 2 n'amanota 21 naho IPRC ikaba ku mwanya wa 3 n'amanota 20. Indi mikino igomba gukomeza kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru nk’uko bigaragara kuri iyi ngengabihe:

Kuwa Gatanu tariki 21 Mata 2017

*EspoiBBC vs 30 Plus BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

*Patriots B BC vs IPRC-Kigali BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 22 Mata 2017

* APR BBC vs IPRC-South BBC  (Petit Stade Remera, 16h00’)

*Ubumwe WBBC vs IPRC South WBBC (Petit Stade Amahoro,14h00’)

Ku Cyumweru tariki 23 Mata 2017

 *Rusizi BBC vs REG BBC (Rusizi, 09h00’)

* UGB vs CSK BBC (Petit Stade Remera, 13h00’)

*The Hoops vs UR-Huye (Abakobwa/ Petit Stade Remera, 13h00’)

 Amafoto: Dieudonne/Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND