RFL
Kigali

BASKETBALL: Nyuma yo gutsinda South Sudan, u Rwanda ruzahura na Uganda muri kimwe cya 2

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/03/2017 10:11
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball iri mu mikino y’ibihugu y’Akarere ka gatanu izahura na Uganda mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza. Iyi kipe igeze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Sudan y’Epfo amanota 90-80 mu mukino wa nyuma mu itsinda rya mbere (A).



U Rwanda ruzahura na Uganda kuko ni yo ya mbere mu itsinda rya kabiri (B) nyuma yo kuba yanaraye itsinze u Burundi amanota 99-54 mu mukino wa nyuma mu itsinda. Umukino w’u Rwanda na Uganda uzakinwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 (19h00').

Umukino w’u Rwanda na Sudan y’Epfo ntiwari ukomeye ku ruhande rwa Moise Mutokambali kuko agace ka mbere karangiye ari imbere n’amanota 22 ku icyenda (9) ya South Sudan. Agace ka kabiri u Rwanda rwakomeje gusatira cyane, bajya kuruhuka u Rwanda rukiyoboye n’amanota 64-53. Umukino waje kurangira u Rwanda ruri imbere n’amanota 90-80.

U Rwanda rwazamutse rufite amanota atanu (5) kuri atandatu (6) mu itsinda rya mbere nyuma ya Misiri ifite amanota atandatu kuri atandatu (6/6). Mu mukino wahuje u Rwanda na Sudan y’Epfo, Gasana Kenneth niwe watahukanye amanota menshi atsinze 33 mu minota 38.30 yamaze mu kibuga.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND