Mutokambali Moise wari umutoza w'ikipe y'igjhugu ya Basketball mu Rwanda, yaharitswe kuri iyi mirimo azira umusaruro udashyitse.
Mu ibaruwa ibumbatiye ubutumwa bugenewe abanyamakuru, FERWABA nk'urwego rukuru rushinzwe iterambere ry'umukino wa Basketball mu Rwanda, bagaragaje ko mu myaka itatu (3) uyu mutoza yari amaze atigeze agira icyo amarira iyi kipe.
Muri iyi baruwa kandi bavuga ko kuba mu mikino y'amajonjora y'igikombe cy'isi iheruka kubera muri Mali ndetse n'imikino y'Akarere ka Gatanu (Zone 5), atigeze agira icyo afasha ikipe. Uyu mutoza kandi ngo yagiye yanga kumva inama yagiriwe mu kazi yari amazemo imyaka itatu(3).
Ibaruwa ibumbatiye ubutumwa bugenewe abanyamakuru
Inkuru irambuye ni mu kanya
TANGA IGITECYEREZO