RFL
Kigali

Basketball:Mushumba Charles yafashije IPRC South gutsinda umukino wa mbere muri ‘playoffs’2016

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/06/2016 19:27
1


Mushumba Charles umutoza w’agateganyo w’ikipe ys IPRC South BBC abashije gutsinda umukino we wa mbere mu mikino ya kamarampaka ya 2016 nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 64-56 mu mukino wakinwaga kuri iki cyumweru.



Ni umukino warimo uguhangana gukomeye ku mpande zombi kuko agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 13-13, agace ka kabiri karangiye IPRC South BBC itsinze amanota 25-15.

 

csk

Mu gace ka gatatu karangiye Espoir BBC itsinze amanota 20-13 ariko mu gace ka nyuma IPRC South BBC itsinda amanota 14-8 bityo  umukino urangira IPRC South BBC itsinze amanota 64-56.

Shyaka Olivier

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir Basketball Club

Mushumba Charles atsinze uyu mukino mu gihe Espoir BBC nayo yari yamutsinze amanota 76-71 mu mukino wa mbere wakinwe kuwa gatandatu .

Uyu mutoza avuga ko mu mukino wa mbere yagize ikibazo cy’ubwugarizi  ari nacyo yari yakosoye abwira abakinnyi kugarira bakoresheje imbaraga n’umutuzo mu kibuga kandi bakagabanya kwishimira intsinzi cyane kuko umukino wa gatatu aribwo bazaba basabwa imbaraga ziri ku rwego rwo hejuru.

Mushumba

Mushumba Charles umutoza w'agateganyo wa IPRC South BBC

espoir

Ku ruhande rwa Bahufite Jean umutoza wa Espoir BBC yanze kuvugana n’itangazamakuru  nyuma y’umukino yaramaze gutsindwamo .

Umukino wabanjirije uyu, Ikipe ya IPRC Kigali  BBC yihimuye ku ikipe ya Patriots BBC iyitsinda amanota 74-68 (20-22, 18-15, 12-14, 24-17).

coach

Buhake Albert umutoza wa IPRC-Kigali BBC

Mu cyiciro cy’abakobwa, ikipe ya APR WBBC yatsinzwe mu mukino wa kabiri yakinagamo na Ubumwe BBC amanota 52-48.Umukino wa mbere wakinwe kuwa gatandatu naho ikipe ya Ubumwe yatsinze APR amanota 55-52.The Hoops Rwanda yatsinze IPRC Kigali amanota 56-52 (15-13, 10-14, 11-17, 20-8).

 girls

APR yatsinzwe umukino wa kabiri wa playoffs

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    In love with IPRCs, they are changing this game





Inyarwanda BACKGROUND