Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017 ni bwo Mutokambali Moise umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball afatanyije na Buhake Albert umwungirije, batoranyije ikipe y’abakinnyi 15 bajyanywe mu mwiherero wimbitse kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata bategura imikino y’akarere ka 5 iteganyijwe12-18 werur
Imyitozo yasozaga iyari isanzwe iba abakinnyi bataha, yasuwe na Joby Wright umuyobozi wa tekinike muri FERWABA wagendaga yunganira abatoza b’iyi kipe igizwe n’abakinnyi bakina imbere muri shampiyona (FERWABA National League).
Mu bakinnyi 15 bahamagawe imbere mu gihugu harimo batanu (5) ba Patriots BBC, babiri (2) ba REG BBC, batatu (3) ba IPRC Kigali BBC, babiri (2) ba APR BBC, babiri (2) ba Espoir BBC n’umwe (1) wa IPRC South BBC. Aba bakinnyi nibo bari gutegurwa bazavamo abazerekeza i Cairo mu Misiri mu irushanwa nyirizina.
Abakinnyi 15 bahamagariwe kujya mu mwiherero:
1. Mugabe Arstide (Patriots, C)
2. Kubwimana Kazingufu Ally(REG BBC)
3. Sagamba Sedar (Patriots BBC)
4. Ishimwe Parfait (Patriots BBC)
5. Nkurunziza Walter (Patriots BBC)
6. NdizeyeDieudonne (IPRC Kigali BBC)
7. Hagumintwali Steven (IPRC Kigali)
8. RuzigandeAlly(APR BBC)
9. Niyonkuru Pascal (Espoir BBC)
10. Munyaneza Eric (APR BBC)
11. Ndoli Jean Paul (IPRC Kigali)
12. Shyaka Olivier(Espoir BBC)
13. Kaje Elie (Patriots BBC)
14. KamiKabange (REG BBC)
15. Niyonsaba Bievenue (IPRC South)
Mbere gato ko imyitozo itangira
Joby WRIGHT umuyobozi wa tekinike muri FERWABA yari ahari
Nkurunziza Walter wa Patriots BBC mu bakinnyi bahamagawe banahagaze neza muri shampiyona
Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC nawe yahamagawe mu ba mbere
Mutokambali Moise Moise umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Basketball
Joby Wright ajya inama na Mutokambali Moise
Nshizirungu Patrick wa REG BBC ntiyabashije gutambuka ijonjora
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa Espoir BBC nawe ntiyahamagawe
Hagumintwali Steven wa IPRC Kigali BBC nawe yahamagawe
Mutokambali Moise aganira na Mugabe Arstide Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nkuru (Senior)
Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC ubwo yari ageze mu myitozo
..............atangira imyitozo
Sagamba Sedar wa Patriots BBC nawe yahamagwe mu ikipe y'igihugu yitegura kuzajya mu Misiri
Kuva ibumoso: Mutabazi Richard umunyamabanga muri FERWABA, Mutokambali Moise umutoza mukuru (Hagati) na Buhake Albert (umutoza wungirije)
Imyitozo irangiya abakinnyi bahabwa gahunda y'imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2017 kuri sitade nto ya Remera
Abakinnyi mu modoka bagana i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel aho bagomba gukora imyitozo bahacumbika kugeza igihe bazagira i Cairo mu Misiri
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO