RFL
Kigali

BASKETBALL: Mu mpera z’iki Cyumweru Espoir BBC izakina idafite Shyaka Olivier wakoze impanuka (Indi mikino)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/05/2017 11:06
0


Mu gihe imikino muri shampiyona ya Basketball igomba gukomeza ihereye kuri uyu wa Gatanu, Espoir Basketball Club izakina idafite kapiteni wayo Shyaka Olivier wakoze impanuka akagushwa na moto ubwo yari agiye mu myitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017.



Ubwo Shyaka Olivier yari kuri moto imuganisha ku kibuga cya Club Rafiki (Nyamirambo) , umumtari wari umutwaye yagize uguhuzagurika (Bageze mu Gitega) ubwo imodoka (Coaster) yamukatanaga agahita ayigonga.

Aganira na INYARWANDA, Shyaka yavuze ko ubwo moto yagonganaga n’iyo modoka we yahise asimbuka agwa hasi bituma ivi rye ryangirika ni ko guhita ajya kwa muganga.

“Nakomeretse ku kaguru (ivi) nikanze nzi ko igufwa ricitse ariko kwa muganga bambwiye ko ntacyo ryabaye. Umumotari coaster yamukatanye arayigonga. Njyewe rero nabaye nk’uwusimbutse ndagwa, Imana irandinze ariko nababaye cyane”. Shyaka Olivier.

Abajijwe niba hari igihe abaganga bamuhaye azamara akabona kugaruka gufasha Espoir BBC mu mikino ifite imbere, Shyaka yavuze ko agiye gukomeza gufata imiti ku buryo ngo mu mikino ya Gisembe Memorial Tournament 2017 azaba ameze neza.

“Nzakina kuko bambwiye ko nzasubirayo (Kwa muganga) nyuma y’iminsi itatu barebe uko hazaba hameze. Buriya muri Gisembe Memorial Tournament nzaba nakize”. Shyaka Olivier.

Shyaka Olivier upfutse ku ivi afite ikizere cyo kuzakina imikino yo kwibuka

Shyaka Olivier upfutse ku ivi ry'ibumoso afite icyizere cyo kuzakina imikino yo kwibuka

Shyaka Olivier kapiteni wa Espoir BBC

Amanota Espoir BBC ikura mu mukino amenshi aba yatsinzwe na Shyaka kuko imikino myinshi ya shampiyona ayirangiza ariwe ufite amanota menshi mu mukino (Topscorer of the Game)

Imikino yo kwibuka (Gisembe Memorial Tournament 2017) izatangira kuwa 26 Gicurasi 2017 isozwe kuwa 4 Kamena 2017. Uretse kuba Espoir BBC izakina na Rusizi BBC ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017 mu mukino uzabera i Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017 imikino iratangira ubwo CSK BBC iraba yakira Trente Plus saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) mbere yuko IPRC Kigali iza kwakira APR BBC saa mbili z’umugoroba (20h00’). Imikino yombi iri bubere muri sitade nto ya Remera.

Dore imikino iri mu mpera z’iki Cyumweru:

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*CSK BBC vs Trente Plus (Petit Stade Remera, 18h00’)

*IPRC Kigali BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 20h00’)

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*IPRC South BBC (Abakobwa) vs APR BBC (Abakobwa)-(IPRC South, 11h00’)

*UGB vs IPRC South BBC (Petit stade Remera, 12h00’)

Ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017

*Rusizi BBC vs Espoir BBC (Rusizi, 09h00’)

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona haba mu bagore n'abagabo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND