RFL
Kigali

BASKETBALL: Mu makipe azitabira irushanwa ry’Intwali 2018 ntiharimo IPRC Kigali BBC yatwaye iry'umwaka ushize

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2018 13:28
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryamaze gutangaza amatariki n’amakipe yamaze kwemeza ko azitabira imikino y’amarushanwa yo kwibuka Intwali zitangiye u Rwanda (Heroes Cup 2018), imikino igomba gutangira kuwa 27 Mutarama kugeza kuwa 3 Gashyantare 2018. IPRC Kigali ifite igikombe ntirimo.



Umwaka w’imikino ushize wa 2017, ikipe ya IPRC Kigali BBC yari yatwaye igikombe itsinze Espoir BBC amanota 76-55 ku mukino wa nyuma wakinwe kuwa 5 Gashyantare 2017. Ubumwe BBC yo yari yatwaye igikombe mu cyiciro cy'abagore itsinze The Hoops amanota 67-37 ku mukino wa nyuma.

Gusa ku rutonde rw’amakipe yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa ry’uyu mwaka ntiriho. REG BBC ni ikipe izaba ikina iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere. Uretse kuba imikino y’Intwali yaramaze gutangira mu mupira w’amaguru (Football), FERWABA nayo yakiriye ubusabe bw’amakipe yemera ko azitabira imikino yo kwibuka Intwali zitangiye u Rwanda.

Nk’uko ubutumwa bwa FERWABA bubivuga, mu cyiciro cy’abagabo hazitabira amakipe nka APR BBC, IPRC South BBC, REG BBC, Patriots BBC na Espoir BBC. Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli hamaze kwemeza amakipe nka APR WBBC, The Hoops WBBC, IPRC South WBBC, U18 National Team, Ubumwe WBBC na Regina Pacis.

Espoir BBC

IPRC Kigali BBC (ubururu n'umutuku) yatwaye igikombe itsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma

Ubumwe BBC

Ubumwe Women Basketball Club bishimira igikombe batwaye mu 2017 batsinda The Hoops

IPRC Kigali BBC

Igikombe cy'Intwali 2017 IPRC Kigali BBC yatwaye cyari icya mbere mu mateka yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND