RFL
Kigali

BASKETBALL: Moise Mutokambali yahamagaye abakinnyi 17 bagomba kwitegura Mali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2018 8:25
0


Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Baskeball yahamagaye abakinnhyi 17 bagomba gutangira imyitozo bitegura umukino u Rwanda ruzisobanuramo na Mali mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa kuva kuwa 31 Kanama kugeza kuwa 15 Nzeli 2019.



Mu bakinnyi 17 bahamagariwe gutangira imyitozo ntiharimo Hakizimana Lionel wa Patriots BBC ndetse na Nshizirungu Patrick wa REG BBC urwaye ikiganza nyuma yo kugushwa na moto mu minsi ishize. Abakinnyi nka Iyakaremye Emmanuel (APR BBC), Kubanatubane Phillipe (Espoir BBC) na Kazeneza Emile Galois (Espoir BBC) ntibagize amahirwe yo gushimwa n’umutoza.

Muri aba bakinnyi kandi biboneka ko ikipe ya IPRC Kigali BBC bakoze akazi gakomeye kuko kuri ubu baranganya umubare na REG BBC ifite igikombe cya shampiyona kuko buri izi kipe ifitemo abakinnyi batanu (5).

Amakuru atangwa na FERWABA avuga ko u Rwanda rugomba kuzasura Mali hagati ya tariki 23-25 Gashyantare 2018 i Bamako. Ibi bizaba nyuma y’imyitozo igomba gutangira kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018 muri sitade nto ya Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).

Muri aba bakinnyi 17, REG BBC ifitemo batanu (5), IPRC Kigali BBC 5, APR BBC 1, Patriots BBC 3, UGB 1, IPRC South BBC 1 na Espoir BBC 1.

Dore abakinnyi 17 bagomba gutangira imyitozo:

1.Mugabe Arstide (Patriots BBC)

2.Kubwimana Kazingufu Ali (REG BBC)

3.Sagamba Sedar (Patriots BBC)

4.Nkurunziza Chris Walter (REG BBC)

5.Irutingabo Fiston (IPRC Kigali BBC)

6.Ndizeye Dieudonne (IPRC Kigali BBC)

7.Hagumintwali Steven (Patriots BBC)

8.Amani Deo (UGB)

9.Bruno Nyamwasa (IPRC Kigali BBC)

10.Mutabaruka Victoire (IPRC Kigali BBC)

11.Niyonkuru Pascal (Espoir BBC)

12.Ruzigande Ali (APR BBC)

13.Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC)

14.Shyaka Olivier (REG BBC)

15.Ndoli Jean Paul (IPRC Kigali BBC)

16.Kaje Elie (REG BBC)

17.Kami Kabange Milambwe (REG BBC)

Nshizirungu Patrick wari ukunze guhamagarwa mu myitozo kuri ubu arwaye ikiganza 

Hakizimana Lionel yageze muri Patriots BBC avuye muri ESpoir BBC

Hakizimana Lionel wa Patriots BBC hashize igihe adakandagiza ikirenge mu ikipe y'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND